skol

Umuhungu wa Muammar Gaddafi yarekuwe nyuma y’imyaka hafi 10 afungiye muri Liban

Yanditswe: Tuesday 11, Nov 2025

featured-image

Umuhungu wa Muammar Gaddafi witwa Hannibal Gaddafi, wari umaze imyaka hafi 10 afungiye muri Liban, yarekuwe nyuma yo kwishyura amafaranga nsimburagifungo.

Hannibal ni umwe mu bahungu ba Col. Muammar Gaddafi wabaye Perezida wa Libya kugeza mu 2011 ubwo yicwaga. Se amaze kwicwa Hannibal yahise ahungira muri Syria we n’umiryango we.

Yamaze imyaka ine abana n’umugore we w’Umuya-Liban muri Syria ariko mu Ukuboza 2015 aza gutabwa muri yombi.

Bivuga ko byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko Syria itigeze ibimenyeshwa ngo imenyeshwe n’ibyo Hannibal ashinjwa ahubwo Liban yohereje abantu bamutwara bamushimuse.

Icyaha yashinjwaga na cyo bamwe bagifata nk’ikidasobanutse neza. Liban imushinja guhishira amakuru kuri umwe mu bayobozi b’Abayisilamu b’Abashiya bo muri Liban witwaga Moussa Sadr wagiye muri Libya mu 1978 aza kuburirwa irengero ubwo Gaddafi yari ku butegetsi.

Igitangaje ni uko Hannibal icyo gihe yari afite imyaka ibiri, ndetse kuva mu 2015 ubwo yatabwaga muri yombi yahise afungwa kugeza ubu.

Umufaransa Laurent Bayon wunganira Hannibal mu mategeko, yavuze ko umukiliya we yarekuwe nyuma y’uko yishyuye 900.000$ bikozwe mu mu buryo bwemewe n’amategeko ya Liban.

Umucamanza yari yategetse ko Hannibal afungurwa ku wa 17 Ukwakira 2025, ariko yishyuye insimburagifungo ya miliyoni 11$. Abanyamategeko be barabyanze basaba ko yabagabanyirizwa, ndetse birakorwa.

Nyuma yo gufungura Hannibal, Laurent Bayon yagize ati: “Niba Hannibal yari amaze imyaka hafi icumi afunze ariko nta rubanza rwe rwabaye, ni ikigaragaza ko ubucamanza muri Liban butigenga.”

Nyuma yo kurekurwa, biteganyijwe ko Hannibal arerekeza mu kindi gihugu akava muri Liban ariko ntiharamenyekana icyo ari cyo.

Hannibal si ubwa mbere yari afungiwe mu gihugu cy’amahanga kuko mu 2008 we n’umugore we bafatiwe i Genève mu Busuwisi, bafungwa iminsi ibiri bashinjwa gufata nabi abakozi babo bo mu rugo.

Byaje gutera umwuka mubi hagati y’u Busuwisi na Libya ku butegetsi bwa Muammar Gaddafi, bituma nyuma y’iminsi mike, Abasuwisi babiri na bo bafatirwa muri Libya bafungwa mu gihe cy’imyaka ibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa