skol

Umujinya muri Korea y’Epfo nyuma y’uko umutegetsi avuze ngo bajye bavana abagore mu mahanga baze kubabyarira

Yanditswe: Monday 09, Feb 2026

featured-image

Ishyaka ryo muri Korea y’Epfo yirukanwe n’ishyaka rye nyuma y’uko atanze igitekerezo ngo iki gihugu kijye “kivana abakobwa muri Vietnam cyangwa Sri Lanka” baze kubabyarira mu gufasha kuzamura imbyaro muri iki gihugu.

Kim Hee-soo, ukuriye Intara ya Jindo yo mu majyepfo, mu cyumweru gishize yavuze ko umugore yajya azanwa “akarongorwa n’abasore bo mu byaro”.

Yavuze ibi mu gihe iki gihugu gikomeje guhangana no kugabanuka kutigeze kubaho mbere kw’imbyaro kurusha ibindi bihugu byo ku isi.

Ku rugero biriho biteganyijwe ko abaturage ba Korea y’Epfo bazaba bagabanutseho kimwe cya kabiri mu myaka 60 iri imbere.

Ibyo Kim yavuze byacaga kuri televiziyo byarakaje abategetsi na rubanda muri Vietnam n’abahagarariye icyo gihugu muri Korea y’Epfo, bituma ishyaka rye rihita rimwirukana.

Umunsi umwe nyuma yo kuvuga ibyo, Kim yagerageje kugabanya umujinya w’abantu asaba imbabazi ariko ntacyo byatanze.

Kim yavuze biriya mu nama yari yahuje abategetsi b’Intara ya Jindo n’undi mujyi byegeranye ku kibazo by’umwihariko cy’igabanuka rikomeye ry’imbyaro muri ako gace.

Kim yavuze ko yari bigamije gushimangira ubukana bw’iki kibazo mu bice by’icaryo ariko yemera ko yakoresheje “amagambo adakwiye”, nk’uko ibinyamakuru muri Korea y’Epfo bibivuga.

Intara ya South Jeolla na yo yasohoye itangazo risaba imbabazi ku “magambo mabi” ya Kim, ivuga ko “yateye akababaro gakomeye abanya-Vietnam n’abagore”.

Ambasade ya Vietnam i Seoul yari yamaganye ibyavuzwe na Kim, ivuga ko amagambo ye “atari imvugo isanzwe gusa ahubwo ari agasuzuguro ku bagore b’abimukira n’amatsinda ya ba nyamucye”.

Abategetsi ba Sri Lanka ntacyo bo baravuga ku mugaragaro kuri iki kibazo.

Ishyaka Democratic Party’s Supreme Council ryatoye ku bwiganze ryirukana Kim, nk’uko umuvugizi w’iri shyaka yabitangaje kuri uyu wa mbere.

Hagati aho, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’ubw’abagore bivugwa ko zirimo gutegura imyigaragambyo imbere y’ibiro by’Intara ya Jindo kubera amagambo Kim yavuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa