skol

Umukaridinali akurikiranyweho gufata abagore ku ngufu

Yanditswe: Tuesday 01, May 2018

Umwe mu bakaridinali bakomeye witwa George Pell ari mbili mbili n’urukiko rw’iwabo muri Australia,aho akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu.

Nyuma y’ubuhamya bwatanzwe n’abagore 30 guhera muri Werurwe umwaka ushize,uyu muyoboke ukomeye wa kiliziya gatolika George Pell w’imyaka 76 yahakanye ibyo aregwa ndetse avuga ko nta kibi yakoze ari abamwanga ndetse bamufitiye ishyari kubera umwanya afite muri kiliziya gatorika byatumye urukiko rutangaza ko kimwe cya kabiri cy’ibyo aregwa gitumye azongera kurwitaba mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.

Pell arashinjwa gufata ku ngufu abagore

George Pell ni umwe mu bantu bakomeye muri kiliziya gatolika ndetse ni umwe mu bavuga rikijyana mu bakaridinali baba I Vatikani.

Ubwo yerekezaga mu rukiko yari ashagawe n’abantu benshi ndetse yari arinzwe n’abapolisi benshi kuko benshi mu banyamakuru bashakaga kumubaza byinshi kuri ibi birego.

Ibirego karidinari Pell aregwa birimo guhohotera abagore mu mwaka wa 1990 no mu mwaka wa 1970 ubwo yari muri cathedral ya Melbourne ndetse na Victoria.

Ibitekerezo

  • Abapadiri,abasenyeri n’abapadiri bashinjwa gusambana,ntibagira ingano.Muli Amerika na Australia,abamaze gushinjwa ni ibihumbi n’ibihumbi,ku buryo Paapa yabisabiye imbabazi.Ikibabaje nuko baririmba ngo "Kiriziya Gatolika ni imwe itunganye kandi ikomoka ku ntumwa".Nubwo bigisha ko PETERO ari we Paapa wa mbere,ntabwo bihuye n’ibyo Bible ivuga.Petero yari afite umugore nkuko Bible ibivuga ahantu henshi.Bisome muli Mariko 1:30;1 Abakorinto 9:5 na Matayo 8:14.No mu Rwanda abapadiri n’abasenyeri basambana ni benshi cyane.Hari umusenyeri w’iwacu uherutse gupfa,bamaze kumuhamba,umugore we (inshoreke) yazanye muli family ya musenyeri kwerekana umwana yasize.Turaturanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa