Inkuru y’ umukobwa w’imyaka 19 wahanutse ku igorofa rya 7
Yanditswe: Saturday 28, Apr 2018
Umukobwa witwa Natalie Cormack w’imyaka 19 ukomoka muri Scotland yahanutse ku igorofa rya karindwi ry’inyubako yari acumbitsemo mu gace ka Magaluf muri Espagne ahita yitaba Imana,ibintu byababaje benshi mu bamenye iyi nkuru.
Uyu mukobwa wakoraga mu kabari muri aka gace gaherereye mu mugi wa Mallorca,yageze aho arara asanga nta rufunguzo afite ,niko gushaka kuririra ku twuma twari dufashe idirishya ry’icyumba cy’umusore bari baturanye yashatse gusura arahanuka yikubita hasi avuye mu igorofa rya 7.
iyi niyo nyubako Natalie yahanutseho
Uyu mukobwa yahanutse nyuma yo kuva ku kazi yibagiwe imfunguzo,byatumye yurira iyi nyubako kugira ngo asure uyu musore yihute asubire mu kazi ke ko gutanga inzoga mu kabari.
Uyu mukobwa yabaga muri apartement yitwa Eden Rock de Torrenova aho icyumba cye cyari giherereye mu igorofa rya karindwi.
Akimara kwikubita hasi,abantu bari hafi aho bahamagaje ingobyi y’abarwayi kugira ngo imutabare basanga yapfuye.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *