Umukobwa yafatiye umupanga ku ijosi ry’uwahoze ari umukunzi we amutegeka ko basambana ku ngufu
Yanditswe: Monday 02, Jul 2018
Umukobwa witwa Samantha Ray Mears yatawe muri yombi na polisi azira gufatira umupanga ku ijosi ry’umusore bahoze bakundana akamuhatiriza ko baryamana.
Uyu mukobwa ukomoka muri USA yinjiye mu rugo rw’umusore bahoze bakundana nta karibu ahawe afite umupanga ,awumushyira mu isura arangije amubwira ko ashaka ko baryamana.
Uyu mukobwa yatawe muri yombi kubera guhatiriza umusore bahoze bakundana ko baryamana
Uyu Mears yategetse uyu musore wahoze ari umukunzi we gukuramo imyenda ye yose,arangije amutegeka kuryama hasi mbere y’uko amwica undi abikora ku ngufu.
Mears w’imyaka 19 yasambanye n’uyu musore ku ngufu arangije annyara ku buriri bwe gusa uyu musore amwiba umugono amufotore rwihishwa ahita ajya kurega kuri polisi.
Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru The New York Posts,uyu mukobwa yinjiye mu rugo rw’uyu musore ku wa Gatanu w’icyumweru gishize akora aya mahano yatumye atabwa muri yombi na polisi nyuma yo kuregwa n’uyu musore bakundanye imyaka 7 yose.
Polisi yo muri USA yavuze ko uyu musore yabanje kwanga kuryamana n’uyu mukobwa amutema ku kuboko abikora ku ngufu,gusa umusore amufata amafoto yambaye ubusa afite uyu mupanga ayatanga nk’ibimenyetso.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *