Umukobwa yateye icyuma ibandi ryari ritangiye kumufata ku ngufu
Yanditswe: Tuesday 08, May 2018
Umukobwa w’Umwongereza utamenyekanye yateye icyuma umugizi wa nabi wamuteze ashaka kumufata ku ngufu mu masaha ya mu gitondo,nk’uko amakuru atangwa na polisi abitangaza.
Iyi nkuru yiriwe icaracara hirya no hino mu bitangazamakuru byo ku isi,nyuma y’aho polisi yo mu gace ka Worcestershire itangaje ko uyu mugizi wa nabi yatewe icyuma n’umukobwa gusa ntiyabashije kumenya amazina ye.
Iri bandi ryamutegeye ahantu hihishe ubwo yarimo agenda mu masaha ya mu gitondo,batangira kugundagurana nibwo uyu mukobwa yaguye ku cyuma cyari cyatawe aho hafi agitera iri bandi arisiga riri kuvirirana aracika.
Uyu mukobwa yateye iri bandi icyuma ahantu habi cyane kuko yakirikubise mu mugongo rigasigara ryaka ubufasha.
Nubwo polisi itabashije kubona iri bandi,yamenye amakuru ko ryatewe icyuma n’uyu mukobwa mu masaha ya mu gitondo rigacika rishaka kwivuza,ndetse iracyakomeza kurishakisha uruhindu.
Polisi yatwaye amaraso yaviriye aho iri bandi ryaterewe icyuma, ndetse byitezwe ko rishobora gufatwa mu minsi iri imbere.
Benshi mu bagore bishimiye iki gikorwa cy’uyu mukobwa cyane ko ibikorwa byo gufata ku ngufu abakobwa n’abagore bikomeje gufata indi ntera,mu Buhindi no muri bimwe mu bihugu by’I Burayi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *