Umukobwa yishe umusore biteguraga kurushinga amuhoye gutumira mu bukwe bwabo umukobwa bigeze kuryamana
Yanditswe: Thursday 26, Jul 2018
Umukobwa witwa Jacqueline Souza w’imyaka 31 yisehe umusore witeguraga kumurongora amuteye icyuma amuhoye ko yashatse gutumira umukobwa baryamanye mu bukwe bwabo.
Uyu mukobwa akimara kumva ko umusore bakundana witwa Brandon Watkins w’imyaka 31 biteguraga kurushinga ashaka gutumira umukobwa bigeze gusambana,yazabiranyijwe n’uburakari niko gufata icyuma akimutera mu nda ahita apfa.
Souza yishe umusore biteguraga kurushinga
Polisi yageze aho uyu musore yari atuye abana n’uyu mukobwa batarashyingiranwa isanga umurambo w’uyu musore uri mu gikoni ndetse ibona icyuma uyu mukobwa yamuteye ku meza yo mu ruganiriro.
Souza yabwiye abapolisi ko uyu mugabo we yaguye kuri iki cyuma ubwo yari agifashe bari gushwana bapfa ko uyu Watkins yifuzaga gutumira ihabara bigeze gusambana akabimenya.
Souza washakaga impapuro z’ubutane n’umugabo bahoze babana kugira ngo ashyingiranwe na Watkins yatawe muri yombi na polisi nyuma yo gusanga yishe uyu mukunzi we nubwo we abihakana akavuga ko yiyishe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *