skol
fortebet

Umukobwa yiyahuye kubera amashusho ye ari gukora imibonano mpuzabitsina yasakaye hose

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 04, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umukobwa wo mu Buhindi wo mu gace kitwa Jharigaon yasanzwe yiyahuye kubera amashusho ye ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’umusore yagiye ku karubanda.

Uyu mukobwa yababajwe no gushyirwa ku karubanda niko kwerekeza mu ishyamba yimanika mu mugozi yari yamanitse.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yari inshuti n’uyu musore bakoranye imibonano mpuzabitsina gusa yatunguwe no gufatwa amashusho bari gukora imibonano mpuzabitsina agashyirwa hanze.

Umubyeyi w’uyu mukobwa ntiyari yamenye impamvu umukobwa we yiyahuye,nibwo abaturanyi be bamweretse aya mashusho y’umukobwa we ari gukora imibonano mpuzabitsina yakwirakwiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa