skol
fortebet

Umukunzi w’umunyamakuru Khashoggi, uherutse kwicwa, yanze guhura na Perezida Trump

Yanditswe: Saturday 27, Oct 2018

Sponsored Ad

Hatice Cengiz, umukunzi w’umunyamakuru Jamal Khashoggi wo muri Arabie Saoudite wishwe, avuga ko yanze kwitabira inama yari yatumiwemo n’ibiro bya White House bya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Sponsored Ad

Ashinja Bwana Trump kutavugisha ukuri ku iperereza riri gukorwa ku iyicwa ry’umukunzi we, Bwana Khashoggi.

Hatice Cengiz yabwiye televiziyo yo muri Turukiya ko atekereza ko ubutumire yahawe na Bwana Trump bwari bugamije guhindura imitekerereze ya rubanda muri Amerika ku iyicwa rya Bwana Khashoggi.

Muri icyo kiganiro cyanyuze kuri televiziyo Haberturk ku wa gatanu, Madamu Cengiz wanyuzagamo akarira yagarutse ku munsi umukunzi we biteguraga gukorana ubukwe yaburiwe irengero.

Yavuze ko atari na rimwe kwemerera umukunzi we kwinjira muri ambasade iyo aza kuba yari azi ko "abategetsi ba Arabie Saoudite bari bafite umugambi" wo kumwica.
Yagize ati: "Ndasaba ko abo bose bagize uruhare muri ubu bunyamaswa, kuva ku bo ku rwego rwo hejuru kugeza ku bo ku rwego rwo hasi, bahanwa bagashyikirizwa ubucamanza."

Yongeyeho ko atarahamagarwa n’umutegetsi n’umwe wo muri Arabie Saoudite, ariko ko adateganya kujya muri iki gihugu mu muhango wo gushyingura umukunzi we, mu gihe umurambo wa Bwana Khashoggi waramuka ugezeho ukaboneka.

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya yasabye Arabie Saoudite kwemera ikavuga uwategetse ko uyu munyamakuru yicwa ndetse ikanavuga aho umurambo we uherereye.

Umunyamakuru Khashoggi yiciwe muri ambasade ya Arabie Saoudite iri mu murwa mukuru wa Turukiya, Istanbul, ku itariki ya kabiri y’uku kwezi kwa cumi.

Arabie Saoudite ihakana ko umuryango w’ubwami bw’iki gihugu wagize uruhare muri ubwo bwicanyi, ikabwegeka ku ntasi zayo "zataye umurongo."

Ku ikubitiro, Arabie Saoudite yahakanye ivuga ko itazi ibyabaye kuri uyu munyamakuru, ariko umushinjacyaha w’iki gihugu ubu avuga ko iyicwa rye ryari "igikorwa cyagambiriwe".

Bwana Trump avuga ko "atanyuzwe" nuko Arabie Saoudite ivuga ko byagendecyeye Bwana Khashoggi ariko aca ku ruhande igitekerezo cyo gufatira ibihano iki gihugu - cya mbere ku rwego rw’isi mu kohereza mu mahanga ibikomoka kuri peteroli.

Yashimangiye akamaro k’umubano w’ibihugu byombi.

Jamal Khashoggi yanengaga ubwami bwa Arabie Saoudite

Bwana Trump yanavuze ko "bishoboka" ko igikomangoma Mohammed bin Salman cya Arabie Saoudite yaba yari azi iby’umugambi wo kwica Bwana Khashoggi wanengaga ubutegetsi bw’iki gihugu.

Ibitekerezo

  • Politike ni mbi cyane.President TRUMP azi neza ko uyu munyamakuru yishwe na Leta ya Saudi Arabia kubera ko yayirwanyaga.Ikindi kandi,yiciwe muli Consulate yayo iba Instanbul (Turukey).Ariko kubera inyungu za politike,Amerika ntabwo ishaka guhana Saudi Arabia.Iyi niyo mpamvu Yesu yabujije abakristu nyakuri kutivanga mu byisi.Nta politike nziza ibaho.Akenshi habamo amanyanga,ubwicanyi,ruswa,gutonesha (nepotism),gucura abandi,etc...kandi imana ibitubuza.
    Ahubwo ikadusaba gukunda n’abanzi bacu nkuko matayo 5:44 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa