Umunya-Australia yatunguwe n’umupolisi w’u Burundi wamusabiye ruswa mu ruhame
Yanditswe: Saturday 22, Nov 2025
Umunya-Australia umaze igihe atembera ibihugu bitandukanye ku Isi, Luke Damant, yatangaje ko yatunguwe na ruswa iri mu Burundi ku buryo byageze n’aho umupolisi w’Umurundi ayimusabira mu ruhame nyuma yo kumubuza gufata amashusho.
Muri video iri ku muyoboro wa YouTube, Luke asobanura ko ubwo yageraga ku kibuga cy’indege, we na mugenzi we witwa Kieran bagiye gucumbika kuri hoteli yitwa Safari Gate iherereye mu mujyi wa Bujumbura.
Undi munsi, we na Kieran bagiye mu mujyi rwagati gushaka ‘sim card’ kugira ngo bayifashishe mu itumanaho ryoroshye, ariko inzira banyuragamo yagendaga afata amashusho yerekana ishusho y’iki gihugu. Ni bwo yageze ku mupolisi, amwambura ‘camera’ ye, amubwira ko atemewe gufotora atabiherewe uburenganzira.
Ati “Ubwo njye na Kieran twari mu muhanda tujya gushaka sim card, umupolisi yaje n’uburakari, afata camera yanjye, ambwira ko ntemerewe gufata amashusho nta burenganzira. Twese twari tuzi uko birangira. Ariko nta Gifaransa nzi, na we nta Cyongereza azi. Twagowe no kuvuga ku mafaranga ashaka.”
Luke yasobanuye ko umukozi wa Lumitel utanga ‘sim cards’ yamufashije kuko we yumva Icyongereza, amwumvikanisha n’uyu mupolisi. Ati “Byarangiye nemeye guha umupolisi ibihumbi 50 by’amafaranga y’Amarundi ariko nagombaga gushaka ahantu hatekanye nkorera ivunjisha.”
Nyuma yo kumvikana kuri ruswa, uyu mupolisi yumvikana abwira umukozi wa Lumitel wamwumvikanishije na Luke ati “Yazane sha!”
Luke yatangaje ko bibabaje kuba abapolisi bo mu Burundi babyukira mu kazi, batekereza ko bagomba gukora ibishoboka byose bakabona amafaranga bakesha ruswa baba basabye umuhisi n’umugenzi.
Ati “Hano hari abapolisi baba bagerageza kwinjiza amafaranga buri munsi binyuze muri ruswa nk’uko byagenze ubwo nageragezaga gukora iyi video. Si ahantu heza ho kuba.”
Uyu Munya-Australia yavuze ko kubera ibihe bibi yagiriye mu Burundi, atifuza kongera gusubira muri iki gihugu.
Raporo y’umuryango Transparency International urwanya ruswa n’akarengane igaragaza ko mu mwaka wa 2024, u Burundi bwari ku mwanya wa 165 mu 180 mu kurwanya ruswa.
Bwagize amanota 17%, akaba yaragabanyutseho 3% ugereranyije no mu 2023.
Uyu mupolisi yasubije Luke camera amaze kumuha ruswa ya 50.000 Fbu

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *