skol

Umunyamabanga mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yamaganye igitero cya Israel muri Liban

Yanditswe: Friday 10, Apr 2026

featured-image

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yamaganye igitero cy’ingabo za Israel cyatwaye ubuzima bw’abarenga 250 muri Liban.

Tariki ya 8 Mata 2026, ingabo za Israel zatangaje ko zagabye igitero gitunguranye kandi gikomeye cyane muri Liban, zisobanura ko cyari kigamije gusenya ibirindiro by’umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah.

Israel yagabye iki gitero mu gihe yo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byahagaritse by’agateganyo ibitero byagabaga i Tehran kuva muri Gashyantare 2026, nyuma y’aho Pakistan ibisabye guhana agahenge k’ibyumweru bibiri mu gihe hategerejwe ibiganiro by’amahoro.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yasobanuye ko ibikorwemezo byinshi bya Hezbollah byarashwe byari hagati mu bice bituwe n’abaturage, icyakoze ko hakozwe ibishoboka kugira ngo bidatwara ubuzima bw’abatagira aho bahuriye n’uyu mutwe witwaje intwaro.

Nubwo Israel isobanura ko yarashe ku bikorwaremezo bya Hezbollah, umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Liban uhamya ko harashwe ku bice byiganjemo abasivili bikorerwamo ubucuruzi kandi bituwe.

Uyu muryango watangaje ko abantu 254 bapfiriye muri iki gitero cyagabwe ahantu harenga 100 hirya no hino mu gihugu, abandi 1165 barakomereka.

Minisitiri w’Ubuzima wa Liban, Rakan Nasserddine, yatangaje ko iki gitero cyashyize igihugu cyabo mu bihe bidasanzwe, asaba imiryango mpuzamahanga kubafasha mu kuvura abakomeretse.

Ku wa 9 Mata, OIF yatangaje ko Mushikiwabo yamaganye iki gitero, yihanganisha imiryango yabuze abayo, anifatanya n’iki gihugu gisanzwe muri uyu muryango muri ibi bihe by’akababaro.

Uyu muryango wagize uti "Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Madamu Louise Mushikiwabo, yamaganye igitero cyagabwe kuri Liban n’umurwa mukuru wayo tariki ya 8 Mata 2026, cyateye impfu zirenga 200. Yihanganishije imiryango yabuze abayo, anifatanya n’umuryango w’abavuga Igifaransa bo muri Liban kuri uyu munsi w’icyunamo."

Mushikiwabo yasabye ko amategeko mpuzamahanga yubahirizwa, ashima agahenge kashyizweho na Amerika na Iran, asaba ko hongerwa imbaraga mu bikorwa bya dipolomasi kugira ngo Uburasirazuba bwo Hagati bugire amahoro arambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa