Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni ndetse akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko umunyamakuru Andrew Mwenda ashobora gufatirwa ibihano kubera amagambo yavuze agaragaza kutubaha Perezida wa Uganda.
Ibi byaje nyuma y’uko Perezida Museveni aherutse kunenga uyu munyamakuru, nyuma y’inkuru yasohoye ku wa 20 Mata 2026, aho yavuze ko kubera izabukuru Perezida ashobora kuba yoroshya gushukwa n’abiyita abashoramari bafite inyungu zo gusahura igihugu.
Mu gusubiza ayo magambo, Perezida Museveni yavuze ko nubwo afite imyaka 82, agifite ubushobozi bwo kurwanira igihugu no kwirwanaho akoresheje imbunda ya AK-47, Bibiliya ndetse n’ikaramu.
Ku wa 26 Gicurasi, Mwenda yanditse ku kinyamakuru cye, The Independent, yemera ko yakoze amakosa yo guhuza imyaka ya Museveni n’imyanzuro afata. Yasobanuye ko ibyo yavuze byatumye ubutumwa yashakaga gutanga budasobanuka neza.
Yagize ati: “Ikosa nakoze kandi nsabira imbabazi ni ugutekereza ko ibyo ntemeranya na byo bikorwa kubera ubusaza bwe. Ahubwo nagombaga kwibanda ku byemezo afata niba ari byiza cyangwa bibi, aho kubihuza n’imyaka afite.”
Kubera ko Mwenda abarizwa mu muryango wa PLU washinzwe na Gen Muhoozi, ku wa 27 Gicurasi uyu musirikare yasabye Perezida Museveni imbabazi ku bw’ayo magambo.
Mu butumwa bwe, Gen Muhoozi yavuze ko nk’umuyobozi wa PLU, asaba Perezida imbabazi ku magambo yavuze ko asesereza kandi adakwiriye yavuzwe na Andrew Mwenda, anatangaza ko uwo munyamuryango azafatirwa ibihano bijyanye n’imyitwarire.
Yanongeyeho ko umuryango PLU n’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda, National Resistance Movement, bifitanye umubano ukomeye w’ubufatanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *