Umunyamideli yakubiswe n’umukunzi we kugeza ijisho rye rihumye [AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 31, May 2018
Umunyamideli w’Umwongereza witwa Martha Dolak w’imyaka 32,yakubiswe n’umusore bakundanaga witwa Michael Goodwin,yangirika mu mutwe byatumye ijisho rye rihuma.
Uyu munyamideli yazize ko muri telefoni ye harimo ubutumwa bugufi bwamusabaga gutandukana n’uyu musore,Goodwin abibonye arababara cyane niko gutangira kumuhondagura.
Martha na Goodwin barwanye bamaranye amezi 18 gusa
Uyu musore yakubise uyu mukobwa cyane,bituma bimwe mu bice by’ubwonko byangirika,agera ubwo atabasha kureba birangira ataye ubwenge.
Ubwo yagaruraga ubwo yagaruraga ubwenge yifotoye ifoto (selfie) ayoherereza umukobwa w’inshuti ye amuhamagarira polisi ita muri yombi uyu musore wamuhondaguye.
Nyuma yo gukubita uyu munyamideli akagera ubwo ahuma ijisho rimwe ndetse agata ubwenge, Goodwin yakatiwe igifungo cy’imyaka cy’imyaka 4 muri gereza.
Martha yatangaje ko uyu musore bari bamaze amezi 18 bakundana,yamushimuse akamujyana mu nzu ye nyuma yo kubona muri telefoni ye ubutumwa bugufi bumusaba gutandukana nawe,bagezeyo aramukubita cyane.
Uyu musore wahise ajyana uyu mukobwa kwa muganga,yaramwinginze ngo abeshye polisi ko yanyereye akagwa aribyo byatumye avirirana cyane,gusa ahitamo kumurega kugira ngo ihohoterwa ricike.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *