skol
fortebet

Umunyarwandakazi uri Muri Ukraine yavuze aho bahungiye ibitero by’Uburusiya

Yanditswe: Thursday 24, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abantu barindwi nibo byamenyekanye ko bapfuye kubera ibisasu by’ingabo z’Uburusiya, nk’uko Polisi ya Ukraine yabitangaje.

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi uba mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine yabwiye BBC ko aho aba ubu bihishe mu byumba mu munsi y’inzu ariko, "dufite ubwoba bwinshi kuko ntituzi ibikurikira."

Turi mu byumba byo munsi - Nyiramaliza

Marie Claire Nyiramaliza umunyarwandakazi uba i Kyiv muri Ukraine avuga ko mu gitondo yumvise ibisasu biremereye biturikira kure gato y’aho atuye.

Ati: "Twasaga n’abiteze ibi bintu, ariko ikibazo gikomeye ni uko tutazi aho twerekeza niba bikomeje kumera nabi."

Nyiramariza umaze imyaka itatu i Kyiv avuga ko aho atuye abantu bacitse igikuba nyuma y’inkuru z’ibitero by’Uburusiya no kumva ibisasu biturikira hafi yabo.

Ati: "Aho mba, no mu baturanyi, ubu turi mu byumba byo hasi by’amazu, twizeye ko nibura ari ho ibisasu by’Abarusiya bitagera, ariko se turahamara igihe kingana gute? Dufite ubwoba bwinshi kuko ntituzi ibikurikira."

Abategetsi muri Ukraine bavuze ko ibisasu ahitwa Podilsk, hanze y’umujyi wa Odessa mu majyepfo, byishe abaturage batandatu naho barindwi bagakomereka.

Ingabo z’Uburusiya zinjiye muri Ukraine

Ibimodoka bya gisirikare by’Uburusiya byambutse umupaka byinjira mu duce twa Ukraine twa Chernihiv na Sumy turi mu majyaruguru, hamwe no muri Luhansk na Kharkiv mu burasirazuba, nk’uko bivugwa n’ibiro DPSU bishinzwe imipaka ya Ukraine.

DPSU ivuga ko ibi byabanjirijwe n’ibikorwa byo kurasa imizinga ku butaka bwa Ukraine ndetse bigakomeretsa bamwe mu bakozi bo ku mipaka.

Iki kigo cyavuze ko abarinda umupaka hamwe n’ingabo za Ukraine barimo "gufata ingamba zo guhagarika umwanzi".

Madamu Ursula von der Leyen ukuriye komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi avugira i Bruxelles, yanenze Perezida Putin "kugarura intambara Iburayi".

Ursula yatangaje "ibihano bikomeye cyane" biza gufatwa bigamije guca intege ubukungu bw’Uburusiya.

Petro Poroshenko wahoze ari Perezida wa Ukraine ubu uba mu nteko ishingamategeko, yavuze ko "uyu ari umunsi w’akaga" ariko Ukraine izatsinda.

Poroshenko wategetse Ukraine 2014 - 2019 yagereranyije Perezida Putin na "Hitler wo muri ibi bihe."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa