Umunyarwenya Volodymyr Zelenskiy ushaka kuyobora Ukraine yatangiye kwigaranzura abo bahanganye
Yanditswe: Monday 01, Apr 2019
Umunyarwenya witwa Volodymyr Zelenskiy uri kuvugwa cyane kubera ko ashaka kuyobora Ukraine,yamaze gutsinda amatora y’ibanze amwemerera guhatanira bwa nyuma kuyobora iki gihugu.
Volodymyr Zelenskiy wamenyekanye mu rwenya muri Ukraine yatsinze amatora yibanze ku kigero cya 30 ku ijana aho yaruhije uwari usanzwe ari perezida w’iki gihugu, Poroshenko. wamukurikiye n’amajwi 17.8 ku ijana.
Igikomeje gusetsa benshi ni uko Volodymyr Zelenskiy nta bundi bunararibonye afite muri politiki uretse umunsi umwe yigeze gukina urwenya yigize perezida wa Ukraine.
Volodymyr Zelenskiy yatsinze amatora y’ibanze bimuha amahirwe yo kugera ku matora nyirizina azaba kuwa 21 Mata uyu mwaka.
Ubunararibonye buke bwa Volodymyr Zelenskiy ntacyo bubwiye abaturage ba Ukraine bafitiye inyota ubutegetsi bwa Volodymyr Zelenskiy.
Muri aya matora yibanze yabaye kuri uyu wa Mbere benshi bavuze ko yibwe kuko abantu bagera ku 1,600 bandikiye akanama gashinzwe amatora bakabwira ko yagenze nabi.
Bwana Zelenskiy,wamamaye mu rwenya yise Servant Of The People yavuze ko imigabo n’imigambi ye ari ukurandura ruswa ndetse no gushakira igisubizo ibibazo Ukraine ifitanye n’Uburusiya.
Nyuma yo gutsinda ya mbere ,umunyarwenya Volodymyr Zelenskiy yabwiye abaturage ati “Iyi ni intambwe ibanziriza intsinzi ikomeye.Ntabwo dutuje.”
Nyuma yo kuba uwa mbere mu matora y’uyu munsi, byemejwe ko uyu munyarwenya Volodymyr Zelenskiy na Petro Poroshenko wari usanzwe ari perezida aribo bazahatanira umwanya wa perezida wa Repubulika kuwa 21 Mata 2019.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *