Umunyarwenya wakorakoye umukobwa wa Trump bari kuri Televiziyo yakaniwe urumukwiye
Yanditswe: Thursday 05, Jul 2018
Umunyarwenya witwa Andy Dick w’imyaka 52, ukomoka muri USA yatawe muri yombi kubera gukorakorera umukobwa mu muhanda,wiyongereye kuri Ivanka Trump umukobwa wa perezida wa USA Donald Trump yakorakoreye kuri TV y’igihugu bari mu kiganiro Live.
Uyu munyarwenya wabaswe no gukorakora abakobwa yongeye kwamamara ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru nyuma y’aho polisi ya LA yemeje ko iki cyamamare kigomba gufungwa ndetse cyahamwe n’ibyaha byo gukorakora abagore.
Dick yakorakoye Ivanka mu mwaka wa 2007 ubwo bari mu kiganiro cyacaga kuri TV imbonankubone cya Jimmy Kimmel,none amashusho ari kubikora yongeye gucaracara hirya no hino nyuma y’uko polisi itangaje ko uyu mugabo agiye gufungwa ku wa mbere w’iki cyumweru.
Mu mwaka wa 2008 Dick yarafunzwe azira kwambika ubusa umukobwa w’imyaka 17 ubwo yamkururaga isutiya ye yarangiza akamwambika ubusa amabere ye akajya hanze.
Uyu munyarwenya yakorakoye Ivanka mu kiganiro cyacaga kuri TV asohorwa igitaraganya n’abashinzwe umutekano wo kuri iyi TV,biteza umwuka mubi mu bantu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *