skol
fortebet

Umunyeshuli yitwikiye mu nzu nyuma yo gutsindwa ikizamini

Yanditswe: Saturday 28, Jul 2018

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 16 witwa Nirupama Mahalik ukomoka mu Buhindi yakoze amahano kubera kunanirwa kwakira amanota yabonye mu kizamini gisoza amashuli ye aho yahise yitwikira mu nzu.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa ukomoka mu karere ka Bhadrak mu Buhindi yananiwe kwihanganira gutsindwa ikizamini cya Leta niko kwitwikira mu nzu ya nyirarume yari yarasuye arashya arakongoka.

Mbere y’ukwezi ngo amanota asohoke, uyu mukobwa yagiye gusura nyirarume ndetse niho yari amaze iminsi ategereje.

Ku munsi w’ejo ubwo amanota yari amaze gusohoka agasanga yatsinzwe,yahise yinjira mu cyumba afunga urugi,amenamo peteroli arangije aritwika arashya.

Ubwo umuriro wari watwikaga inzu,abantu bagerageje kumutabara bafanyije na kizimyamwoto,birangira ahasize ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa