skol
fortebet

Umunyeshuli yafashwe amashusho atunze imbunda mwarimukazi we mu ishuli [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 22, Oct 2018

Sponsored Ad

Umunyeshuli w’Umufaransa w’imyaka 15 yafashwe amashusho atunze imbunda umwarimukazi we mu maso imbere y’abanyeshuli bagenzi be,none byamushyize mu mazi abira.

Sponsored Ad

Uyu munyeshuli wiga muri kimwe mu bigo byo mu mujyi wa Paris,yatunze imbunda uyu mwarimu we imbunda mu cyumweru gishize none byakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu munyeshuli yumvikanye muri aya mashusho asakuriza uyu mwarimukazi wari wahiye ubwoba amubwira ati “Shyira umutwe wawe hasi”.

Abanyeshuli bagenzi b’uyu musore bumvikanye bari guseka cyane uyu mwarimukazi wari wabize icyuya imbere yabo mu ishuli rimwe ryo ku kigo cyitwa Branly High School.

Aya mashusho yatangiye gukwirakwizwa ku wa Gatanu w’iki Cyumweru yageze ku bayobozi bakuru b’igihugu cy ‘ubufaransa bituma perezida Emmanuel Macron asaba abashinzwe umutekano gushaka uyu munyeshuli bakamuhana bihanukiriye.

Nyuma yo gutunga iyi mbunda uyu mwarimukazi agashya ubwoba,yahise avuga ko iyi mbunda ari igikinisho atari iya nyayo ndetse yabikoze kugira ngo asetse bagenzi be.

Uyu munyeshuli utavuzwe amazina,yahise yishyikiriza polisi nyuma yo kumenya ko yakoze amahano ndetse ashobora guhanishwa gufungwa imyaka 5 kubera gusuzugura mwarimu we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa