Umupolisi wahoze akorera u Bwongereza yambuwe ubwenegihugu kubera kwimukira mu Burusiya
Yanditswe: Monday 19, Jan 2026
Uwahoze ari umupolisi mu Bwongereza wari umaze imyaka irenga icumi atuye mu Burusiya yambuwe ubwenegihugu bw’u Bwongereza nyuma yo gufatwa nk’ushobora guhungabanya umutekano.
Ikinyamakuru Daily Mail, cyatangaje ko Mark Bullen, wakoranye na Polisi ya Hertfordshire imyaka cumi n’umwe, yakiriye ibaruwa iturutse muri Minisiteri y’Imbere mu Bwongereza, imumenyesha ko yambuwe ubwenegihugu bwe bw’u Bwongereza ku mpamvu z’umutekano w’igihugu.
Bullen w’imyaka 45 wagiye gutura mu Burusiya mu 2014, yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe n’ubutegetsi bw’u Bwongereza cyamutunguye kandi gitangaje cyane.
Ati “Ntabwo nemera na rimwe ko ndi ikibazo ku Bwongereza. Nabonye ari ibintu bitangaje… ibi ni ugukabya. Ntabwo nzi icyatumye bangendaho. Ntibyoroshye kumva ukuntu igihugu nk’u Bwongereza, cyakabaye cyubahiriza ubwisanzure n’uburenganzira, cyitwara muri ubu buryo.’’
Bullen yavuze ko mu Ugushyingo 2024, yigeze gufatirwa ku kibuga cy’indege cya Luton ubwo yari agarutse mu Bwongereza gusura abo mu muryango we. Ati “Icyo gihe bampase ibibazo amasaha agera kuri ane bakoresheje ibikorwa by’iterabwoba.”
Uyu wahoze ari umupolisi yavuze ko ADN n’ibikumwe bye bafashe mbere y’uko arekurwa byagaragaje ko nta kirego ashinjwa. Yabaye umwenegihugu w’u Burusiya mu 2022 kandi yavuze ko nta gahunda afite yo gusubira mu Bwongereza.
Agira ati “Mu ntangiriro nari mpangayitse ariko nyuma yaho ibintu bicururukiye, numvise meze neza… Ntuye mu Burusiya, umuryango wanjye uri hano, mfite abana bane kandi tubayeho neza.”

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *