Umurambo wa Muhammadu Buhari wayoboye Nigeria, uherutse kwitaba Imana aguye mu Bwongereza, wagaruwe muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika, nyuma y’iminsi ibiri uyu musaza yitabye Imana ku myaka 82.
Wakiriwe na Perezida Bola Tinubu wamusimbuye, wakirwa ku kibuga cy’indege cyo mu Ntara ya Katsina yo mu Majyaruguru ya Nigeria.
Mu bari baje kuwakira kandi barimo Perezida Umaro Sissoco Embaló, wa Guinea-Bissau, Mahamadou Issoufou wayoboye Niger na Visi Perezida wa Nigeria Yemi Osinbajo.
Biteganyijwe ko azashyingurwa mu rugo. Ruherereye mu bilometero 80 uvuye ku kibuga cy’indege cya Katsina ahazwi nka Daura.
Mu rugo rw’uyu mugabo waguye mu bitaro by’i Londres, hari huzuye abantu benshi bari mu kiriyo mu gihe bari bategereje ko umurambo we ugarurwa mu gihugu.
Guverinoma ya Nigeria yari yagize uyu munsi wo ku wa Kabiri tariki ya 15 Nyakanga 2025 umunsi w’ikiruhuko mu buryo bwo guha icyubahiro uyu wahoze ayobora Nigeria.
Bivugwa ko Buhari azashyingurwa ku wa 21 Nyakanga 2024.
Buhari yabaye perezida wa mbere muri Nigeria utsinze perezida wari uri ku butegetsi ubwo yatorwaga mu 2015. Yayoboye Nigeria kugeza mu 2023.
Yayoboye iki gihugu mu bihe bikomeye by’ubukungu bubi cyane ndetse no mu rugamba rukomeye rwo guhangana n’iterabwoba.
Umwe mu bo yatsinze mu matora, Goodluck Jonathan, yavuze ko Buhari yari umuntu utikunda ngo yite ku nyungu ze gusa, wahoraga ashaka kuzuza inshingano ze zo guteza imbere abaturage ndetse agakunda igihugu mu buryo buhebuje.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *