skol
fortebet

Umuriro watse hagati ya Perezida Museveni n’umunyamakuru Andrew Mwenda wari umutoni we

Umuriro watse hagati ya Perezida Museveni n'umunyamakuru Andrew Mwenda wari umutoni we

Sponsored Ad

skol

Amagambo y’umunyamakuru Andrew Mwenda, wari usanzwe uzwi nk’umuntu wa hafi w’umuryango wa Museveni ndetse n’umuhungu we Gen. Muhoozi, yavuze kuri Museveni yatumye uyu mukambwe ananirwa kwihangana.

Nta gihe kinini gishize Andrew Mwenda atangiye kunenga Museveni n’ubutegetsi bwe ku mugaragaro kuko bisa n’ibyatangiye muri Mata uyu mwaka. Gusa kuri iyi nshuro hari abavuga ko yaba yarengereye.

Mu magambo Mwenda yatangaje yagize ati: "Ikintu kimwe nabonye kuri Perezida Museveni imyaka myinshi ni uko hari ikinyuranyo gikomeye cy’ibyo avuga n’ibyo akora. Iyo avuga, arakwemeza. Iyo akora, urumirwa."

Uyu munyamakuru kandi yakomeje agaragaza ko abona Perezida Museveni nk’umuntu ugeze mu zabukuru ku buryo atagifite ubushobozi busesuye bwo kuyobora igihugu, avuga ko hari abafata imyanzuro mu izina rye ndetse ko amafaranga ya Leta ari gukoreshwa nabi mu mishinga imwe n’imwe.

Perezida Museveni yahise amusubiza agira ati: “Nubwo mfite imyaka 82, ndacyafite ubushobozi bwo kurwanira Uganda no kwirwanaho nkoresheje Bibiliya, imbunda ya AK-47 n’ikaramu.”

Museveni yakomeje avuga ko Mwenda ashobora kuba atishimiye iterambere Uganda yagezeho, kuko ngo avuga ibitagenda gusa nyamara hari n’ibyagezweho yakabaye avugaho.

Uyu Mukuru w’Igihugu yakomeje yerekana ibyo ubutegetsi bwe buvuga ko byagezweho mu rwego rw’ubukungu n’inganda, birimo kongera umukamo w’amata wavuye kuri litiro miliyoni 200 ukagera kuri miliyari 5,3, gushinga inganda zitandukanye zirimo urw’umutobe, urw’imbuto, urw’amavuta yo guteka, urw’ikawa ndetse n’inganda z’ibyuma.

Yasoje agira ati: “Gutsindwa twiga amasomo ni intsinzi. Mu Banyankole, iyo umwana ari kwiga kugenda, akagwa hasi, tumutera agatege…Ntidukora ibyo Mwenda ari gukora, avuga ko ‘Umwana atazahaguruka’. Aho waba ubaye umuteramwaku.”

SRC: VoltaFame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa