Igihugu cy’u Bufaransa cyatangaje ko umuganga wari umaze gutaha avuye mu butumwa bw’ubutabazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yapimwe agasanganwa virusi ya Ebola.
Uyu ni wo murwayi wa mbere wa Ebola ugaragaye muri icyo gihugu cyo kumugabane w’u Burayi kuva icyorezo kiriho ubu cyatangira.
Minisiteri y’Ubuzima mu bufaransa, yavuze ko uwo muganga yahise ashyirwa mu kato kugira ngo yitabweho kandi hirindwe ko yakwanduza abandi. Abashinzwe ubuzima kandi batangiye igikorwa cyo gukurikirana abantu bose bahuye na we kugira ngo bapimwe kandi bakurikiranwe.
Abashinzwe ubuzima muri icyo gihugu, bavuze ko nubwo habonetse uwo murwayi, ibyago by’uko Ebola yakwira mu baturage muri rusange muri icyo gihugu no mu Burayi bikiri hasi.
Icyorezo cya Ebola kiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikomeje guteza impungenge, aho abantu basaga 1,000 aribo bamaze kwandura iki cyorezo, mugihe abasaga 267 cyamaze kubahitana.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe Ubuzima, OMS, rivuga ko iki cyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, cyagize umubare munini w’abanduye mu kwezi kwa mbere kurusha ubundi bwoko bwose bwa Ebola bwabayeho mbere.
Abashinzwe ubuzima bakomeje gusaba abaturage gukomeza kwitwararika no gukurikiza amabwiriza yo kwirinda indwara, cyane cyane abantu baturutse cyangwa bagiriye ingendo mu duce twibasiwe n’iki cyorezo.
Si ubwa mbere i Burayi habonetse umurwayi wa Ebola kuko no mu bihe byashize hari abagiye bahaboneka ahanini bakaba bari abantu babaga bakorera ubuvuzi cyangwa bita ku barwayi muri Afurika.
Dore bimwe mu bihe by’ingenzi iyi ndwara yabonetse ku mugabane w’u Burayi:
Mu mwaka wa 2014: Hagaragaye abarwayi ba Ebola mu bihugu nka Espagne (kuri ubu Ibitaro bya Carlos III) n’u Bwongereza, nyuma y’uko abakozi bo muri ibyo bihugu banditse cyangwa bita ku barwayi ba Ebola bari bazanywe mu Burayi kuvurwa bavuye muri Afurika y’Iburengerazuba.
Mu mwaka wa 2018: Umuganga w’Umwongereza wanduye Ebola ubwo yakoreraga ubutabazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), yoherejwe mu Bwongereza mu bitaro bya Royal Free i Londres kugira ngo avurwe.
Mu mwaka wa 1976 n’indi myaka: Hari ubwo ingamba zo kwirinda zatumye abantu bafite ibimenyetso bashyirwa mu kato mu bihugu nka Danemark, ariko imibare n’ubwandu bikagarukira aho bitaweho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *