skol

Umushakashatsi warembeye mu isanzure yagaruwe ku Isi

Yanditswe: Thursday 15, Jan 2026

featured-image

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’Isanzure (NASA) bwa mbere mu mateka yacyo cyakoze igikorwa cyo gukura mu isanzure umwe mu bo cyari cyoherejeyo wafashwe n’uburwayi akenera kwitabwaho n’abaganga.

France 24 yanditse ko iki kibazo cy’ubuzima cyatumye abari bajyanye na we batatu bahita basubira ku Isi bakoresheje ikindi cyogajuru cya SpaceX ya Elon Musk.

Bagizwe na Zena Cardman, Oleg Platonov, Mike Fincke, na Kimiya Yui, bakaba bageze ku Isi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Mutarama 2026, kandi bazabanza gukorerwa isuzuma ry’ubuzima mbere yo gusubira ku kigo babamo kiri i Houston muri Texas.

Abo bantu bose bagarutse ku Isi neza, bururukira mu cyanya cyabugenewe mu Nyanja ya Pacific mu Majyefo ya Leta ya California.

NASA ntiyigeze itangaza muri abo bantu bagarutse uwari ufite iki kibazo, cyangwa ikibazo cy’ubuzima yari afite, ivuga ko ari ubuzima bwe bwite.

Umwe muri abo bantu bagaruwe igitaraganya, Zena Cardman, yavuze ko kugaruka ku Isi mbere y’igihe cyari giteganyijwe byatunguranye ariko yishimira ko byagenze neza hatabaye ikibazo.

Yagize ati "Kugaruka ku Isi mbere y’igihe ntibyari biteganyijwe byadutunguye, ariko ikitatunguranye kuri njye ni uburyo itsinda ryacu ryakoze nk’umuryango rikorera hamwe kugira ngo dufashanye igikorwa kibashe kugenda neza."

Umuyobozi Mukuru wa NASA, Jared Isaacman, yavuze ko ubuzima bw’aboherejwe mu isanzure ari bwo bw’ingenzi kurusha ibindi byose.

Ati “Ubuzima n’imibereho myiza y’abo twoherereza mu isanzure ni ingenzi cyane kandi bizahora biri ku isonga."

Abo bantu bagaruwe ku Isi bari batangiye urugendo mu isanzure muri Kanama 2025. Bagombaga kugaruka mu mpera za Gashyantare 2026.

Ku ya 7 Mutarama ni bwo NASA yafashe icyemezo cyo kubagarura ku Isi bitewe n’icyo kibazo umwe muri bo yagize.

Abasigaye mu isanzure ni batatu gusa, na bo NASA ivuga ko hari ibikorwa byabo bizakomwa mu nkokora kubera ko ari bake, kandi iri gukora uko ishoboye ngo itsinda rishya ryoherezwe vuba bishoboka. Byitezwe ko rizagenda hagati mu Gashyantare 2026.

Yagaragaje kandi ko ishobora no guhagarika ibikorwa byo gusohoka mu isanzure aho bari bari kugira ngo bidateza ibibazo kuko bisaba kuba ari benshi.

Kugarura uwari waragiye mu isanzure kubera uburwayi NASA igaragaza ko ari ibintu biba gake cyane, nka rimwe mu myaka itatu, ariko mu gihe cy’imyaka 65 abantu batangiye kujya mu isanzure, byari bitarabaho na rimwe haba ku Barusiya babitangije n’abandi bose bakurikiyeho.

Abo bantu bane bagarutse ku Isi barimo abaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, no mu Buyapani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa