skol
fortebet

Umushumba yahuye n’uruva gusenya ubwo yashakaga guhima shebuja wari umaze kumwirukana

Yanditswe: Sunday 11, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umushumba washatse guhima Sebuja ngo amutwikire inzu ariko bikarangira nawe y’itwikiyemo.
Uyu mugabo uri mu kigero k’imyaka 36 yari asanzwe akora akazi ko kuragira inka ndetse n’andi matungo ariko nyuma yaje kugirana amakimbirane na Sebuja biza kurangira Sebuja amwirukanye.

Sponsored Ad

Nyuma yo kumwirukana mu kazi uyu mugabo yakomeje kujya agaruka gutera urugo rwa Sebuja, ndetse amubwira ko ibyo yamukoreye azabyishyura.

Nyuma uyu mugabo yaje kuza anyanyagize Lisansi mu nzu yabagamo ari nayo yari irimo ibikoresho bya Sebuja ndetse n’ibindi byifashishwa mu bworozi, ubundi arayitwika ariko nawe ntibyamugendekeye neza kuko byaje kurangira nawe ahiriyemo

Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko ibyari muri iyi nzu byose byahiye bigahinduka umuyonga ndetse n’uwo mushumba ahiramo ahita yitaba Imana, gusa haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane icyo baba bapfuye na Sebuja.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa