Umwana w’imyaka 5 witwa Miller wo mu Bwongereza yahuye n’ibyago bikomeye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize,ubwo umusinzi yamugwagaho akamuvuna ukuguru.
Uyu mwana yari kumwe na mama we witwa Emma Owen mu isoko ryitwa Poundland riherereye ahitwa Brentwood High Street, Essex,maze uyu musinzi anyerera ku ngazi yari hejuru yabo agwira uyu mwana muto amuvuna ukuguru ndetse biravugwa ko uyu mwana ashobora kuba yarakomeretse bikomeye mu mutwe.
Uyu mwana w’umuhungu yahise ajyanwa byihuse mu bitaro byo hafi bya Basildon aho yabazwe ukuguru kwe kubera imvune yatewe n’uyu musinzi.
Miller yakomeretse ku munwa ndetse kubera kugwirwa n’uyu musinzi,yabanje umutwe hasi byatumye mama we agira ubwoba ko yangiritse mu mutwe.
Uyu musinzi yahise acika ndetse mamaw’uyu mwana yasabye polisi ko yamushakisha agahabwa ibihano bimukwiriye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *