skol
fortebet

Umusirikare w’umwongereza yicishije inyeshyamba 3 z’aba Taliban inyundo mu buvumo

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Sunday 17, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umusirikare w’Umwongereza w’imyaka 29 akomeje kuririmbwa muri iki gihugu no muri Afghanistan kuberaibikorwa by’ubutwari yakoze akicisha inyundo inyeshyamba 3 z’aba Taliban zigometse ku butegetsi bwa Afghanistan.

Uyu musirikare yahuye n’uruva gusenya ubwo yinjiraga mu buvumo bwarimo izi nyeshyamba arangije arasa izigera kuri 3 imbunda ye ihita ihagarara gukora,niko gufata inyundo yari yitwaje yica izindi nyeshyamba 3.

Uyu musirikare ukomoka mu gace ka Midlands, yagize ubutwari bukomeye mu rugamba rwo kurwanya aba Taliban igihugu cya Afghanistan gifatanyije n’Ubwongereza, yinjiye muri ubu buvumo mu mwijima yitanze kuko inyeshyamba zimwe zatsinzwe zigahungira muri ubu buvumo akazikurikira.

Uyu mwongereza yahise arasa inyeshyamba 3 imbunda ye ihita imutenguha akurayo inyundo ye ayicisha abagera kuri 3.

Amakuru avuga ko muri ubu buvumo uyu mwongereza yinjiyemo akurikiranye aba Taliban ,nta buryo bwo kurasisha imbunda zikomeye muri ubu buvumo bwari kuboneka,ariyo mpamvu uyu musirikare yafashwe nk’intwari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa