skol

Umusirikare wa Israel yamenaguye ishusho ya Yezu

Yanditswe: Monday 20, Apr 2026

featured-image

Umusirikare wa Israel woherejwe ku rugamba mu majyepfo ya Liban, yagaragaye amenagura ikibumbano cy’ishusho ya Yezu yifashishije inyundo nini imena amabuye izwi nka ‘kinubi’.

Iki gikorwa cyafashwe nko gusuzugura bikomeye imyemerere y’abatuye muri Liban bizera ko Yezu yaje mu Isi gucungura abanyabyaha, akicwa, akabambwa ku musaraba mbere y’uko azuka, agasubira mu Ijuru nk’uko Isezerano Rishya ribigaragaza muri Bibiliya.

Abayahudi biganjemo abatuye muri Israel, ntibemera ko Yezu yaje mu Isi, kuko bemera ibikibiye mu isezerano rya Kera gusa. Baracyategereje ko Umukiza aza gucungura abanyabyaha, ibyo kubambwa kwe bakabifata nk’inkuru mpimbano.

Mu ijoro ryo ku wa 19 Mata 2026, igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko imyitwarire y’uyu musirikare ntaho ihuriye n’amahame kigenderaho, kandi ko nyuma y’iperereza, abantu bose bagize uruhare muri iki gikorwa bazahanwa.

IDF yagize iti “Ingamba zikwiye zizafatirwa ababigizemo hashingiwe ku bizagaragara.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Sa’ar, yatangaje ko kwangiza ikimenyetso cy’Abakirisitu bibabaje, asobanura ko igihugu cyabo cyubaha amadini atandukanye n’ibimenyetso bitagatifu byabo.

Ati “Israel ni igihugu cyubaha amadini atandukanye n’ibimenyetso bitagatifu byayo kandi yemera ubworoherane n’ubwubahane mu myemerere. Dusabye imbabazi ku bw’iki gikorwa n’umukirisitu wese cyakomerekeje.”

IDF yohereje abasirikare muri Liban kugira ngo bahangane n’umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah. Yasobanuye ko nta gahunda ifite yo kwangiza ibikorwa bya gisivili birimo iby’amadini, bityo irafasha abaturage gusubizaho iki kimenyetso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa