Umusore yaciye ibintu kubera kumara iminsi 4 abana mu nzu imwe n’umurambo w’umukunzi we
Yanditswe: Wednesday 28, Nov 2018
Umusore w’imyaka 19 witwa Karol Leszcynski ukomoka muri Poland,yaciye ibintu hirya no hino kubera kumara iminsi abana n’umurambo w’umukunzi we wari utangiye kubora,ndetse atiteguye kuwushyingura.
Uyu musore wabanaga mu nzu imwe n’umukunzi we yatungiwe agatoki n’abantu babanaga mu gipangu kimwe mu mujyi wa Leicester mu Bwongereza nyuma yo kumva ikintu kinuka cyane mu nzu ye barebye basanga n’umurambo w’umukunzi we witwa Walentyna Kunicka-Michalak.
Uyu musore ntiyigeze abwiza ukuri abandi basore bakudeshaga hamwe ko uyu mukunzi we yapfuye,kugeza ubwo umurambo w’uyu mukobwa waboraga ugatangira kunuka,bikababangamira bagashaka impamvu,aribwo bavumbuye uyu murambo.
Bivugwa ko uyu mukobwa yapfuye hagati ya taliki ya 20 na 27 Gicurasi uyu mwaka,ariko ntabashe gushyingurwa vuba umurambo we utarabora kubera ko uyu musore atabimenyesheje abagize umuryango we n’inzego zishinzwe umutekano.
Urukiko rwabwiwe n’ubushinjacyaha ko uyu musore yamaze igihe abitse uyu murambo ukabora bigatuma batabasha kumenya icyamwishe.
Urukiko kandi rwamenye ko uyu mukobwa Walentyna Kunicka-Michalak yari amaze iminsi abonye akazi ndetse yakoraga ibishoboka byose ngo azamure imivugire ye y’icyongereza dore ko avuka muri Poland we n’uyu mukunzi we.
Ubwo abaturanyi ba Lesczynski bafunguraga icyumba cye bagasanga uyu murambo hasi,bahise bahamagara polisi imuta muri yombi aho agikurikiranwa kugira ngo akanirwe urumukwiriye cyane ko hataramenyekana icyishe uyu mukobwa kuko umurambo we wavumbuwe waraboze ntihabashe gukorwa Autopsy.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *