Umusore yishe umwana w’amezi 5 nyuma yo kubona ubutumwa mama we yandikiye abandi bagabo
Yanditswe: Thursday 05, Apr 2018
Umusore w’imyaka 19 witwa Rico Antonio Riggs yazabiranyijwe n’uburakari ubwo yabonaga ubutumwa umukunzi we yandikiranye n’abandi bagabo agahita akubita umwana we w’amezi 5 imigeri mpaka amwishe. Aka niko kana kishwe n’uyu musore nyuma yo gufuhira mama we
Uyu musore wagize gufuha gukomeye,yabaye icyamamare mu bitangazamakuru byo mur USA by’umwihariko muri Michigan aho avuka,nyuma yo gufata umukunzi we ari kwandikirana n’abandi bagabo agahinda akagatura umwana we w’umuhungu w’amezi 5 (…)
Umusore w’imyaka 19 witwa Rico Antonio Riggs yazabiranyijwe n’uburakari ubwo yabonaga ubutumwa umukunzi we yandikiranye n’abandi bagabo agahita akubita umwana we w’amezi 5 imigeri mpaka amwishe.
Aka niko kana kishwe n’uyu musore nyuma yo gufuhira mama we
Uyu musore wagize gufuha gukomeye,yabaye icyamamare mu bitangazamakuru byo mur USA by’umwihariko muri Michigan aho avuka,nyuma yo gufata umukunzi we ari kwandikirana n’abandi bagabo agahinda akagatura umwana we w’umuhungu w’amezi 5 akamukubita imigeri mpaka amwishe.
Uyu musore yishe uyu mwana muto witwa Jordan Algee Jr., nyuma y’aho mama we ari nawe mukunzi we yari amumusigiye agiye guhaha,uyu agahita afata telefoni y’uyu mugore yari yasigaye mu rugo agasoma ubutumwa yagiye yandikirana n’abandi bagabo niko gusanga uyu mwana aho yari aryamye atangira kumukubita imigeri mpaka amwishe.
Ubwo uyu mugore yageraga mu rugo yasanze umwana we atagihumeka niko kumujyana kwa muganga ahageze bamubwira ko umwana we yapfuye ndetse yishwe n’ibikomere yagize ubwo uyu mugabo yamukubitaga.
Uyu mwana akimara gupfa,uyu musore yahakanye ko atazi icyamuhitanye ndetse avuga ko mushiki w’uyu mwana ashobora kuba ariwe wamukubise agapfa gusa ageze kuri polisi yavuze ko ariwe wakubise uyu mwana abitewe n’ubutumwa yasanze muri telefoni ya mama we yandikiranaga n’abandi bagabo ndetse ko aba bagabo bazaga mu rugo ubwo yabaga adahari.
Uyu musore yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa ubushinjacyaha aho nahamwa n’icyaha azahanishwa igifungo cya burundu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *