skol
fortebet

Umutekano ukomeje kuzamba muri Minembwe mu gihe AFC/M23 ishinja FARDC kugaba ibitero ku baturage

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Thursday 04, Jun 2026

Umutekano ukomeje kuzamba muri Minembwe mu gihe AFC/M23 ishinja FARDC kugaba ibitero ku baturage

Sponsored Ad

skol

Imirwano n’ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibintu bikomeje guteza impungenge abaturage, cyane cyane abo mu gace ka Minembwe bavuga ko babayeho mu bihe by’ubwoba n’ihungabana rikomoka ku ntambara.

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa ryatangaje ko mu ijoro ryo hagati ya tariki ya 3 n’iya 4 Kamena 2026 habaye ibitero bikomeye byibasiye uduce dutuwe n’abaturage muri Minembwe. Rivuga ko ibyo bitero byakozwe n’ingabo za Leta ya RDC zifatanyije n’abo bakorana, zikoresha ibisasu ndetse na drone zo mu bwoko bwa kamikaze.

Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Kane, AFC/M23 yavuze ko hagati ya saa moya z’ijoro na saa kumi n’imwe za mu gitondo, habaye ibikorwa byo kurasa ibisasu byinshi mu bice bya Gakenke, Bidegu na Mikenke, bikozwe hifashishijwe drone za kamikaze na KT-6.

Iri huriro ryagaragaje ko ibyo bitero bibaye nyuma y’igihe kinini ritanga imiburo risaba ubuyobozi bwa Kinshasa guhagarika ibikorwa rivuga ko bishyira abaturage mu kaga. Rivuga ko ryari ryaragaragaje ko gukomeza kurasa mu duce dutuwe n’abaturage bishobora gukurura impfu nyinshi, gusenya ibikorwa remezo n’imitungo, ndetse no guteza ubuhunzi ku baturage benshi.

AFC/M23 ivuga ko iyo miburo itagejejwe gusa ku buyobozi bwa RDC, ahubwo ko yanamenyeshejwe abaturage n’imiryango mpuzamahanga kugira ngo hagire igikorwa mu gukumira ibibazo by’umutekano byarushaho gukomera.

Aya makuru aje yiyongera ku yandi amaze iminsi atangazwa agaragaza ko ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwiyongera muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Ku wa 1 Kamena 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ukwezi kwa Gicurasi kwaranzwe n’ibitero byinshi byagabwe n’ingabo za Leta ya RDC hamwe n’imitwe yitwaje intwaro bakorana.

Yavuze ko ibikorwa by’imirwano byibanze cyane mu duce twa Masisi, Minembwe, Numbi na Walikale. Yongeyeho ko amakuru bafite agaragaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kohereza abasirikare benshi, intwaro n’ibikoresho bya gisirikare mu bice bitandukanye by’igihugu.

Nk’uko Kanyuka yabisobanuye, uwo mutwe ubona ko iyo myiteguro ishobora kuba igamije kugaba ibindi bitero ku birindiro bya AFC/M23 ndetse no mu bice bituwe n’abaturage.

Yatangaje ko AFC/M23 yiteguye gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose cyakongerwa kugabwa ku duce igenzura. Yavuze kandi ko ingabo zayo zitazagarukira ku kurinda ibice byatewe gusa, ahubwo ko zishobora gufata izindi ngamba za gisirikare zigamije gukuraho ibyago by’ibitero no gushyiraho umutekano urambye ku baturage n’imitungo yabo.

Aya magambo yatumye bamwe mu basesenguzi babona ko AFC/M23 ishobora kuba iri gutanga ubutumwa bwerekana ko yiteguye kwagura ibikorwa byayo bya gisirikare mu gihe yakomeza kubona ko ibice igenzura cyangwa abaturage ivuga ko irengera bikomeje guterwa.

Mu minsi yashize, iri huriro ryatangaje ko ryasubije inyuma ingabo za FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo bari bamaze igihe bagaba ibitero ku birindiro byaryo muri Teritwari ya Masisi. Ryavuze ko abo barwanyi birukanywe kure ya santere ya Rubaya nyuma yo kugerageza kuyegera.

Nyuma y’iyo mirwano, AFC/M23 yatangaje ko abaturage batuye Rubaya, Kinigi n’ahandi bakwiye gukomeza ibikorwa byabo bisanzwe, ivuga ko ifite ubushobozi bwo kubacungira umutekano no gukumira ibitero ivuga ko bikorwa n’ingabo za Leta n’abo bafatanyije.

Mu gihe impande zihanganye zikomeje guterana amagambo no guhangana ku rugamba, abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo bakomeje kuba abagizweho ingaruka cyane n’iyi ntambara. Abasesenguzi bemeza ko hakenewe ibiganiro bya dipolomasi n’ubuhuza bwihuse kugira ngo umwuka mubi uri hagati y’impande zombi ugabanuke.

Bavuga ko mu gihe nta gisubizo cya politiki cyangwa ibiganiro byubaka amahoro byashyizwe imbere, hari ibyago ko imirwano yakomeza gukaza umurego ndetse ikagera no mu tundi duce tutari twageramo mbere.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Kinshasa ntiburagira icyo butangaza ku birego bya AFC/M23 bijyanye n’ibitero bivugwa ko byagabwe mu bice bya Gakenke, Bidegu na Mikenke muri Minembwe.

Gusa, amagambo aheruka gutangazwa n’iri huriro agaragaza ko rishobora gufata izindi ngamba za gisirikare igihe cyose ryaba ryemeje ko hari ibitero bishya byibasiye abaturage cyangwa ibirindiro byaryo, ibintu bishobora kugira ingaruka ku isura y’intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa RDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa