skol

Umutima w’umuntu wibagiriwe mu ndege watumye isiba urugendo

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 14 December 2018

Indege yo muri Amerika yarivuye Seattle igiye Dallas byabaye ngombwa ko isubira inyuma yarimaze amasaha ihagurutse kubera ko hari umutima w’umuntu wasigaye muri iyo ndege.


Ishyirahamwe ry’indege Southwest Airlines rivuga ko icyo gice c’yumubiri cyari cyaje kiva muri leta ya Californie cyagombaga kururukirizwa Seattle, aho agace kawo gakenewe ka koreshejwe nyuma.

Uyu mutima ngo ntawibutse ku wukura mu ndege, kugeza ubwo abakozi bo mu ndege bawubonye indege imaze kugenda igice cy’urugendo igana mu mugi wa Dallas.

Uwo mutima nta nta murwayi kanaka wari ugenewe.

Amakuru arambuye y’ibyo bintu byabaye ku Cyumweru, yageze mu itangazamakuru kuri uyu wa Kane .

Abagenzi b’iyi ndege babuze ayo bacira n’ayo bamira ubwo umudereva wayo yari ababwiye iby’uyu mutima uri mu ndege n’uburyo ugiye gutuma basubira inyuma.

Bamwe bahise batangira gukoresha telefone ngendanwa zabo ngo barebe igihe umutima ushobora kubikwa mbere yuko ukoreshwa - abahanga bakavuga ko ari amasaha ane kugeza kuri atandatu bikaba bivugwa ko iyo ndege yari imaze amasaha atatu iri mu kirere.

Umuganga wari mu bagenzi ariko ntaho ahuriye n’ibyo gupakiza uwo mutima, yabwiye ikinyamakuru Seattle Times ko ibyabaye ari "inkuru iteye ubwoba y’ogusamara kurenze urugero"

Nyuma yaho uwo mutima usubirijwe Seattle, wahiye ujyanwa mu kigo gisanzwe gitanga ibice by’umubiri kubikwa, nacyo kivuga ko cyawakiriye igihe kitararengerana.

Src: BBC

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Lungu wa Zambia yazanzamutse nyuma yo kwitura hasi imbere...

Perezida Edgar Lungu wa Zambia yijeje abaturage ko ameze neza nyuma yo...
14 June 2021 0

Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye yasuye Kenya mu rugendo rwo gutsura...

Mu gihe mu kwezi gutaha azuzuza umwaka umwe ku butegetsi, uru ni uruzinduko...
31 May 2021 0

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania yatabarutse

John Pombe Magufuli wari Perezida w’Igihugu cya Tanzania, yitabye Imana ku...
17 March 2021 2

Uburusiya: Abasirikare batatu bishwe na mugenzi wabo mu kigo cya...

Umusirikare w’Umurusiya ari gushakishwa kuko akekwaho kwicisha ishoka...
9 November 2020 0

Kaminuza ya Makerere yahiye hari gukorwa iperereza ku cyayitwitse

Polisi ya Uganda irimo gukora iperereza ku cyateye inkongi y’umuriro...
20 September 2020 0

Hamenyekanye itariki nyakwigendera Pierre Nkurunziza bazamushyinguriraho

Guverinoma y’u Burundi yamaze kwemeza ko uwahoze ari Perezida w’iki gihugu,...
21 June 2020 0