skol
fortebet

Umutoza wa Tunisia yahuye n’uruva gusenya nyuma yo gutsindwa uruhenu na Suède

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Tuesday 16, Jun 2026

Umutoza wa Tunisia yahuye n'uruva gusenya nyuma yo gutsindwa uruhenu na Suède

Sponsored Ad

skol

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tunisia ryafashe icyemezo cyo guhagarika ku mirimo Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu, Sabri Lamouchi, nyuma y’intsinzwi ikomeye ikipe yatsinzwe mu mukino wayo wa mbere w’Igikombe cy’Isi.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026, Tunisia yakinnye umukino wa mbere mu Itsinda F, aho yari yahuye na Suède.

Uyu mukino warangiye Tunisia itsinzwe ibitego 5-1, ibintu byayisize ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda rinabarizwamo u Buyapani n’u Buholandi.

Nyuma y’uyu musaruro mubi, abayobozi b’umupira w’amaguru muri Tunisia bahise bafata umwanzuro wo gutandukana na Lamouchi. By’agateganyo, inshingano zo gutoza ikipe zahawe Mondher Kebaier, uzayiyobora mu mikino ibiri isigaye yo mu matsinda.

Lamouchi yari amaze igihe anengwa kubera umusaruro utanyuze benshi, cyane cyane nyuma y’umukino wa gicuti wo kwitegura Igikombe cy’Isi, aho Tunisia yari yaratsinzwe n’u Bubiligi ibitego 5-0. Ibyo byari byanatumye hibazwa ubushobozi bwe bwo kuyigeza ku musaruro mwiza muri iri rushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa