Umuyobozi ushinzwe iperereza mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za Uganda, Gen Maj Christopher Ddamulira Sseruyange, yameneye ibanga ry’akazi kuri ‘status’ y’urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp.
Gen Maj Ddamulira yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Kamena 2026, SFC ifatanyije na Polisi ya Uganda, bashakishije umunyabyaha atavuze izina mu gace ka Kitoro i Kampala, bamufatana igihanga.
Nyuma y’ubu butumwa, Gen Maj Ddamulira yashyize kuri ‘status’ ifoto igaragaza igisasu cya ‘gerenade’. Yahise abisiba mu mwanya muto ariko abenshi babibonye batangiye kubihererekanya ku mbuga nkoranyambaga.
Umutwe wa SFC ufite inshingano zirimo kurinda abayobozi bakuru, gukora ibikorwa byihariye bya gisirikare, gutabara aho rukomeye, gukumira no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
SFC imaze iminsi ikorana n’izindi nzego z’umutekano zo muri Uganda nka Polisi mu gukurikirana abakekwaho ibyaha, hashingiwe ku mabwiriza aba yatanzwe n’ubuyobozi Bukuru bw’igisirikare.
Mu bikorwa bya vuba uyu mutwe uherutse kugiramo uruhare harimo guta muri yombi umunyamategeko wa Dr. Kizza Besigye, Me Erias Lukwago, ukekwaho ibyaha birimo kugambanira igihugu.
Gen Maj Ddamulira amaze imyaka myinshi mu nzego z’iperereza haba muri Polisi no mu gisirikare. Muri Mutarama 2024 ni bwo yatangiye kuyobora iperereza muri SFC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *