Umuyobozi w’Abasenateri b’Abademokarate muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chuck Schumer, yanenze bikomeye Perezida Donald Trump nyuma y’aho amenyesheje Kongere ko Amerika yongeye kujya mu ntambara na Iran, amusaba guhagarika iyo ntambara no kubahiriza icyemezo cyafashwe n’abagize Kongere bo mu mashyaka yombi bashyigikiye ko irangira.
Mu ijambo yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, Schumer yavuze ko uburyo Trump akomeje kwitwara ku kibazo cya Iran butari ingamba zinoze, ahubwo ari bwo bukomeje guteza ibibazo byinshi.
Yagize ati: "Perezida Trump yatangaje ku mugaragaro ko igihugu cyongeye kuba mu ntambara na Iran. Ese koko? Murakoze Donald, kuko nta wari ubizi?"
Schumer yavuze ko Trump ahora asubiramo amagambo amwe avuga ko intambara irangiye, nyamara nyuma y’igihe gito ibintu bikongera kuzamba.
Yagize ati: "Uburyo Trump ahora asubiramo ibintu bimwe ku ntambara ya Iran si ingamba zifatika, ahubwo ni uburyo bwo guteza akaduruvayo. Turagenda dusubira inyuma. Ibiciro bya lisansi bikomeza kuzamuka, umubare w’abahitanwa n’intambara ukiyongera, ndetse n’igiciro cyo kuyirwana kikazamuka. Ni akajagari gakomeye."
Schumer yavuze kandi ko ibyo Trump yise ubwumvikane na Iran byasenyutse mbere y’uko binatangira gushyirwa mu bikorwa.
Yavuze ko kugeza ubu bitarasobanuka neza ibyo ayo masezerano yari agamije, kandi ko Iran ivuga ko hari ibyo yemeye bitigeze bishyirwa muri ayo masezerano, ibintu avuga ko bikomeje kugira ingaruka mbi ku nyungu za Amerika.
Yakomeje avuga ko ikibazo gikomeje kwisubiramo: Trump akavuga ko intambara yarangiye, Iran ikabihakana, ibisasu bikongera kuraswa, ibikorwa by’ubwikorezi bwo mu nyanja bikadindira, ibiciro bikazamuka, hanyuma nyuma y’igihe gito Trump akongera gutangaza ko intambara irangiye.
Schumer yabajije ati: "Bizakomeza gutya kugeza ryari mbere y’uko Donald Trump yemera ko igihe kigeze cyo guhagarika iyi ntambara mbi?"
Uyu muyobozi w’Abademokarate yavuze ko ibyo bibaye bitatunguranye, kuko ngo Trump yatangije iyi ntambara adafite gahunda isobanutse.
Yifashishije umugani uzwi ugira uti "nta mugambi urokoka iyo uhuye n’umwanzi bwa mbere," ariko avuga ko ikibazo ari uko Trump we nta mugambi yari afite na mbere yo gutangiza iyo ntambara.
Schumer yavuze ko abaturage ba Amerika ari bo bakomeje kwishyura igiciro cy’iyo ntambara, asobanura ko abasirikare ba Amerika bakomeje gushyirwa mu kaga, mu gihe abaturage basanzwe bahanganye n’izamuka ry’ibiciro bya lisansi n’ibiribwa.
Yongeyeho ko Abanyamerika bananiwe kubona amafaranga yabo y’imisoro akoreshwa mu ntambara yavuze ko idafite icyerekezo.
Mu gusoza, Schumer yagize ati: "Birahagije."
Yasabye Trump gufata ikibazo cya Iran nk’igikomeye, akongera imbaraga mu biganiro bigamije guhagarika intambara, ndetse akubahiriza icyemezo cyafashwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu mashyaka yombi cyo gukura ingabo za Amerika mu kaga no kurangiza iyi ntambara.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *