skol
fortebet

Umuyobozi w’ikirenga wa Iran yabujijwe kwitabira umuhango wo gushyingura Se

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 06, Jul 2026

Umuyobozi w'ikirenga wa Iran yabujijwe kwitabira umuhango wo gushyingura Se

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Mojtaba Khamenei, yabujijwe kwitabira imihango yo gushingura Se, Ali Khamenei, mu rwego rwo kwirinda ko hazategurwa igitero kigambirirye kumwica.

I Tehran muri Iran hari kubera imihango ikomeye y’ikiriyo ibanziriza ishyingurwa rya Ali Khamenei wahoze ari Umuyobobozi w’ikirenga w’iki gihugu wiciwe mu bitero bya Leta zunze Ubumwe za Amerika na Israel mu mpera za Gashyantare 2026.

Ni imihango yahuruje ibihumbi by’abaturage babarirwa muri za miliyoni, abategetsi mu Isi mu bihugu bya Kisilamu n’inshuti za Iran aho bakora imihango yo gusezera kuri Ali Khamenei mbere y’uko azashyingurwa tariki ya 9 Nyakanga 2026.

Muri iyi mihango abayobozi mu nzego nkuru za Iran baritabira ariko umuyobozi w’ikirenga Ayatollah Mojtaba Khamenei ntagaragara ndetse kuva yashyirwa muri uwo mwanya muri Werurwe ntaragaragara mu ruhame aho bivugwa ko akivuza ibikomere yatewe n’ibisasu byahitanye Se.

Ibinyamakuru birimo Al Jazerra na New York Times bivuga ko byahawe amakuru n’abayobozi bakuru mu Ngabo zirinda impinduramatwara ya Kisilamu muri Iran (IRGC) ko Ayatollah Mojtaba yabujijwe kwitabira imihango yo gushyingura se mu rwego rwo kwirinda ko Israel yagaba ibitero bigamije kumwica.

Televiziyo ya Channel 13 yo muri Israel yavuze ko Minisitiri w’ingabo z’icyo Gihugu, Israel Katz, yongeye gutanga ubutumwa bukakaye yihanangiriza Iran, avuga ko igihugu cye kitazazuyaza kwikiza umuyobozi uwo ari we wese uzashaka gushyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura Israel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa