Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Mojtaba Khamenei, yatangaje ko igihugu cye kigomba kwihorera ku rupfu rwa se Ali Khamenei wiciwe mu biteri byagabwe na Amerika mu mpera za Gashyantare 2026.
Yabitangaje mu butumwa bwanditse bwanyujijwe kuri televiziyo y’igihugu, avuga ko kwihorera ari “ubushake bw’abaturage”. Ubu ni bwo butumwa bwe bwa mbere bugaragaye mu ruhame kuva umuhango wo gushyingura se watangira muri iki cyumweru.
Ali Khamenei yapfuye azize igitero cy’indege cyabaye ku wa 28 Gashyantare, ari na wo munsi watangije intambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bihanganyemo na Iran. Yashyinguwe mu mujyi yavukiyemo wa Mashhad ku wa Gatanu, mu muhango witabiriwe n’abantu benshi.
Mojtaba Khamenei ntabwo yaragaragaye mu ruhame kuva mbere y’uko intambara itangira. Hari amakuru ataremezwa yavugaga ko yaba yaragize ibikomere bikomeye kubera icyo gitero cyahitanye se.
Mu butumwa bwe, yavuze ko Iran izihorera ku rupfu rw’umuyobozi wapfuye ndetse n’abandi bishwe muri iyo ntambara.
Yagize ati “Dusezeranye guhora amaraso y’umuyobozi wacu wapfuye ndetse n’abandi bose bishwe n’abicanyi.” Yongeyeho ko iki gikorwa kitazaterwa n’uko we cyangwa abandi bayobozi baba bakiriho cyangwa batakiriho, ahubwo ko kizabaho uko byagenda kose.
Mu minsi ishize, bamwe mu bitabiriye imihango yo gushyingura Ali Khamenei bagaragaye bafite ibyapa bisaba ko Perezida wa Amerika Donald Trump yicwa. Trump na we yaburiye ko igikorwa nk’icyo cyatuma Amerika ishwanyaguza Iran.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *