skol
fortebet

Umuyobozi w’ikirenga wa Iran yibasiye cyane Donald Trump anaca amarenga ko guhagarika intambara bitari hafi

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Sunday 19, Jul 2026

Umuyobozi w'ikirenga wa Iran yibasiye cyane Donald Trump anaca amarenga ko guhagarika intambara bitari hafi

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei, yavuze ko kongera kurenga ku masezerano y’ubwumvikane yasinywe n’abayobozi b’igihugu cyabo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika agamije guhagarika intambara, bigaragaza ko umukono wa Perezida Donald Trump nta gaciro na gake ugifite.

Mu itangazo ryanditse yasohoye ku wa Gatandatu, Khamenei yavuze ko ibikorwa bya Washington byo kutubahiriza ayo masezerano byerekanye ko amasezerano ashyirwaho umukono n’ubuyobozi bwa Amerika adashobora kugirirwa icyizere.

Ibi bibaye nyuma y’uko Iran na Amerika byongereye ibitero hagati y’impande zombi, nyuma y’uko amasezerano yo guhagarika imirwano arenzweho mu cyumweru gishize, ibintu byatumye havuka impungenge z’uko imirwano ikomeye ishobora kongera gutangira.

Khamenei yavuze ko Amerika ikwiye kumenya ko abaturage ba Iran ndetse n’ihuriro ry’abayirwanya bafite amasomo “atazigera yibagirana” kuri yo.

Amagambo ya Khamenei aje mu gihe umwuka w’ubwumvikane hagati ya Tehran na Washington ukomeje kuba mubi, aho impande zombi zishinjanya kutubahiriza ibyo zari zumvikanyeho ndetse no guteza umutekano muke mu karere.

Imirwano hagati ya Iran na Amerika ikomeje gufata indi ntera. Mu minsi ishize Trump yavuze ko nta kabuza bashobora no kugaba ibitero byo ku butaka babifashijwemo n’ibindi bihugu.

Guverinoma ya Iran ku wa 18 Nyakanga yatangaje ko abantu nibura 50 bamaze kugwa mu bitero byagabwe n’igisirikare cya Amerika muri Nyakanga, ndetse umwe mu bitabira ibiganiro by’amahoro yavuze ko amasezerano y’ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi yahagaritswe kubera ibyo yise ukuyarengaho ashinja Amerika

Minisiteri y’Ubuzima ya Iran yatangaje ko umubare w’abapfuye ari 50 mu gihe abakomeretse ari 500. Ibitero byatangiye kugabwa ku wa 6 Nyakanga.

Iran yavuze ko ibitero byangije uruganda rutunganya amazi y’inyanja rukuramo umunyu, bituma abantu bagera ku 10.000 babura amazi. Tehran yahise isubiza igaba ibindi bitero ikoresheje indege zitagira abapilote na misile byerekejwe ku bihugu byo mu Kigobe cya Perse bishyigikiye Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa