Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei yiciwe mu bitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byagabye kuri Iran kuri uyu wa 28 Gashyantare 2026.
Abayobozi bo muri Israel babwiye Reuters ko Ayatollah Ali Khamenei yishwe ndetse ko n’umurambo we bawubonye.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko Urugo rw’Umuyobozi w’Ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei, barwangirije bikomeye.
Ati “Uyu munsi twangije urugo rw’umunyagitugu Khamenei. Dufite ibimenyetso ko umunyagitugu atakiriho. Muri iki gitondo twishe abasirikare bakuru bakomeye bo mu mutwe wa Revolutionary Guard n’abahanga mu gutunganya ingufu za nucléaire ndetse tuzakomeza. Mu minsi mike iri imbere tuzagaba ibitero ku bihumbi by’ahantu hatandukanye h’ubu butegetsi bw’iterabwoba.”
Ayatollah Ali Hosseini Khamenei yavutse kuwa 17 Nyakanga 1939, avukira i Mashhad muri Iran, ibyumvikana ko yari afite imyaka 84.
Yabaye umuyobozi w’Ikirenga wa Iran mu 1989 nyuma y’urupfu rwa Ayatollah Khomeini. Yabaye Perezida wa Iran mu 1981 kugeza mu 1989.
Iyi ntambara kandi yahitanye abandi banya-Iran benshi, aho Umuryango ukora ibikorwa by’ubutabazi muri Iran, Iranian Red Crescent Society, watangaje ko ibitero byagabwe mu ntara 24 zose za Iran bimaze guhitana abantu 201 mu gihe abandi 747 bakomeretse.
Iranian Red Crescent Society yatangaje ko ifite amatsinda 220 yashyizwe ku masite atandukanye, agamije gutabara abari mu byago.
Mu bishwe harimo abanyeshuri 80 baguye mu gitero cyagabwe ku Ishuri ribanza ry’abakobwa riri mu Mujyi wa Minab mu Ntara ya Hormozgan mu Majyepfo ya Iran.
Umuyobozi w’uyu mujyi, Mohammad Radmehr, yavuze ko muri iri shuri harimo abantu 170 ubwo ibitero byagabwaga ndetse bikizerwa ko bashobora kwiyongera.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2026, mu murwa mukuru wa Iran, Tehran no mu yindi mijyi ikomeye nka Isfahan, Karaj na Kermanshah humvikanye urusaku rwinshi rw’ibisasu.
Bidatinze Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yatangako igisirikare cyabo cyatangije ibitero byiswe “Operation Roaring Lion” bigamije guca intege ubushobozi bwa Iran bwo gukora intwaro kirimbuzi no kurinda akaga kashoboraga kugwira abaturage babo.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na we yavuze ko bari mu ntambara ikomeye muri Iran nyuma y’uko Israel na yo itangaje ko yagabye ibitero i Tehran.
Iran na yo nk’uko yari yabiteguje mbere yagabye ibitero ku nyungu za Israel na Amerika ziherereye mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati nka Qatar, UAE, Kuwait, Bahrain, Jordanie, Arabie Saoudite na Iraq.
Ishami ry’Igisirikare cya Amerika ryo mu Burasirazuba bwo Hagati, CENTCOM, ryagaragaje ko ryagabye ibitero bya misile n’indege z’intambara zivuye ku bwato bunini bwa Amerika buri muri iki gice.
Mu itangazo, CENTCOM yashyize kuri X, yakomeje iti “Nk’uko Perezida yabivuze, intego yacu ni ukurengera Abanya-Amerika binyuze mu gukuraho ibyago biterwa n’ubutegetsi bwa Iran. Perezida yategetse ko hakorwa ibikomeye. CENTCOM iri kugaba ibitero bikomeye.”
Ibiro bya Perezida wa Amerika, byatangaje ko Donald Trump yavuganye n’abayobozi b’ibihugu birimo Arabie Saoudite, Qatar, UAE n’Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, Mark Rutte.
Ibihugu birimo na Qatar byasabye abakozi ba leta gukorera mu rugo. UAE yasabye abaturage bayo kuguma mu bwihisho. Ingendo z’indege mu bihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati zahagaritswe.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *