Mu mahanga
Umuyobozi w’ikirenga wa Iran yishwe: Ibitero bya Amerika na Israel bigamije iki?
Yanditswe: Sunday 01, Mar 2026
Hashize amasaha make bimenyekanye ko Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yaguye mu bitero ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iza Israel zagabye ku gihugu cye.
Ibi bitero byatangiye mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, byifashishijwemo misile, drone n’indege z’intambara za Amerika n’iza Israel.
Mu kwirwanaho, Iran nayo yatangiye kurasa ku butaka bwa Israel ndetse no ku bindi bihugu bibarizwamo ibirindiro by’ingabo za Amerika, mu Burasirazuba bwo hagati.
Ni intambara yatangiye nyuma y’uko ibiganiro hagati ya Amerika na Iran nta musaruro bitanze.
Ese Amerika na Israel bishaka iki muri Iran?, ni iki cyatumye ibiganira bitagenda neza, ese harakurikiraho iki nyuma yo kwica, Ali Khamenei?
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *