Umuyobozi w’Inzu Ndangamurage ya Louvre yeguye nyuma y’ubujura bwayibasiye
Yanditswe: Wednesday 25, Feb 2026
Amakuru dukesha France 24 avuga ko ku wa Kabiri tariki 24 Gashyantare 2026, Perezida Emmanuel Macron yashyikirijwe ubwegure bwa Laurence des Cars, ndetse ahita abwemeza.
Macron yavuze ko kwegura kwa Laurence des Cars kwari gukwiriye kandi kuje mu gihe iyi nzu ndangamurage ya mbere nini ku Isi ikeneye gutuza no kongera gutekereza ku nshingano zayo.
Des Cars yeguye yari amaze iminsi ku gitutu cyatangiye mu Ukwakira 2025 ubwo iyi nzu ndangamurage yibasirwaga n’ubujura bwasize yibwemo (…)
Amakuru dukesha France 24 avuga ko ku wa Kabiri tariki 24 Gashyantare 2026, Perezida Emmanuel Macron yashyikirijwe ubwegure bwa Laurence des Cars, ndetse ahita abwemeza.
Macron yavuze ko kwegura kwa Laurence des Cars kwari gukwiriye kandi kuje mu gihe iyi nzu ndangamurage ya mbere nini ku Isi ikeneye gutuza no kongera gutekereza ku nshingano zayo.
Des Cars yeguye yari amaze iminsi ku gitutu cyatangiye mu Ukwakira 2025 ubwo iyi nzu ndangamurage yibasirwaga n’ubujura bwasize yibwemo ibifite agaciro ka miliyoni 102$. Ni ubujura byagaragaye ko bwaturutse ku burangare no kutita ku ikoranabuhanga ryashyiriweho gucunga umutekano w’iyi nzu.
Ubu bujura kandi bwakurikiwe n’imyigaragambyo y’abakozi b’iyi nzu ndangamurage, bavuga ko bishyurwa amafaranga make kandi bagafatwa nabi, ibyateye gufunga no guhagarika ibikorwa bya hato na hato.
Mu bindi bibazo byatumye Des Cars ajya ku gitutu ni amatike y’amahimbano yari asigaye akorwa ku bwinshi, ndetse no kuba iyi nzu ndangamurage yaragiye iva kubera kudasanwa.
Abagenzuzi b’imari ya leta bagiye bagaragaza ko iyi nzu ndangamurage itanga amafaranga menshi mu kugura imitako n’ibindi bihangano, nyamara ayo ishyira mu bikorwa byo kuyicungira umutekano no kuyivugurura ari make.
Laurence des Cars yeguye mu gihe hari umushinga mugari wo kuvugurura iyi nzu ndangamurage byitezwe ko ushobora kumara imyaka 10, ugatwara ari hagati ya miliyoni 826$ na miliyoni 944$. Yari umuyobozi wayo kuva muri Nzeri 2021.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *