Umwami Charles III mu rugendo rwitezweho kuzahura umubano w’u Bwongereza na Amerika
Yanditswe: Monday 27, Apr 2026
Umwami w’u Bwongereza Charles III n’Umwamikazi Camilla bagiye gusura Amerika mu ruzinduko rw’iminsi ine rugamije kuzahura umubano hagati ya Amerika n’u Bwongereza.
Uru ruzinduko ruratangira kuri uyu wa 27 Mata 2026. Ni nyuma y’uko hagabwe igitero kuri Washington Hilton Hotel ahaberaga umusangiro wa Trump n’abanyamakuru. Warimo n’abayobozi bakuru ba Amerika.
Nyuma yo gusuzuma ibijyanye n’umutekano, ubwami bw’u Bwongereza bwatangaje ko urugendo rugomba gukorwa.
Perezida wa Amerika, Donald Trump yabwiye CBS News ko Umwami w’u Bwongereza azaba atekanye.
Ati “Birakomeye, azaba atekanye. Kuri White House ni ahantu hatekanye.”
Minisitiri w’Ubutabere w’Agateganyo wa Amerika, Todd Blanche yatangaje ko igitero cyagabwe cyashakaga guhitana abayobozi bakuru ba Amerika ariko Umwami w’u Bwongereza azaba atekanye.
Urugendo rw’iminsi ine Umwami Charles III ateganya kugirira muri Amerika ruteganyijwemo ibikorwa birimo ibiganiro byihariye azagirana na Trump, kugeza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko hizihizwa imyaka 250 Amerika imaze ibonye ubwigenge.
Reuters yanditse ko uru ruzinduko rwitezweho kuzahura umubano w’ibihugu byombi wazahajwe no kutumvikana ku ntambara yo muri Iran.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *