Umwana w’imyaka 14 yemeye icyaha cyo kwica umukecuru w’imyaka 64
Yanditswe: Thursday 13, Nov 2025
Mu mujyi wa Fairfax muri Leta ya Ohio, umwana w’umuhungu w’imyaka 14 y’amavuko yemeye icyaha cyo kwica umugore w’imyaka 64 wabonetse yapfuye mu rugo rwe muri Gashyantare uyu mwaka.
Uwo musore, wari ufite imyaka 13 ubwo icyaha cyabaga, yemeye ibyaha bitatu birimo ubwicanyi bukabije, ubujura bukoreshejwe urugomo n’icyaha cyo kuniga umuntu kugeza apfuye.
Urukiko rwategetse ko afungirwa mu kigo cy’urubyiruko kugeza yujuje imyaka 21 y’amavuko, ari na yo myaka ntarengwa umwana ashobora gukatirwa.
Uwishwe witwaga Sheila Denise Tenpenny, yasanzwe iwe yapfuye ku itariki ya 2 Gashyantare 2025, ku muhanda wa Germania mu mujyi wa Fairfax.
Raporo y’Ibiro bya muganga ushinzwe gusuzuma imirambo muri Hamilton County yagaragaje ko nyakwigendera yari afite ibikomere bikomeye ku mutwe no ku ijosi, bigaragaza ko yishwe mu buryo bw’urugomo rukabije.
Umwana ukekwaho icyaha yahujwe n’ahabereye ubwicanyi nyuma y’uko abapolisi basanze amaraso ye mu nzu hose. Bivugwa ko Tenpenny yamukomerekeje mu maso mu gihe yamuteraga, ndetse ubwo yapfaga yari agifite mu ntoki ibice by’imisatsi y’uwo muhungu.
Umuvandimwe wa nyakwigendera niwe wabonye umurambo bwa mbere, maze ahita atabaza abashinzwe umutekano. Mu kiganiro yagiranye n’abashinzwe gutabara cyumvikanye kuri telefoni ya 911, yumvikanye avuga ati: “Ndakeka ko umuvandimwe wanjye yishwe, umutwe we utwikirijwe umusego, amaguru yose ari hanze.”
Uwo muhungu yatawe muri yombi nyuma y’iminsi icumi, ku itariki ya 12 Gashyantare, ubwo yari amaze guhuzwa n’ibimenyetso bifatika by’ahabereye icyaha.
Umushinjacyaha Linda Scott yabwiye urukiko ko uyu mwana yari amaze amezi menshi ategura umugambi wo kwica uwo mugore, ndetse ko yari yaranashakishije amakuru ku mbuga za interineti ajyanye n’uburyo bwo kuniga umuntu kugeza apfuye n’uburyo bwo guhitamo uwo yahohotera.
Scott yavuze kandi ko nyuma yo gukora icyaha, uwo musore yabimenyesheje abantu bari inshuti ze ku mbuga nkoranyambaga, aho yanditse ubutumwa agira ati: “Uyu we yari intwari.”
Abashinzwe iperereza bavuze ko uyu mwana yari yanashakishije uko yakwihisha abapolisi igihe yaba abajijwe ibibazo, ndetse ko yakomeje kuvugana n’abandi kuri interineti mu gihe iperereza ryari rikomeje, aho yanditse ati: “Ndakeka ko nafashwe.”
Umucamanza wari uyoboye urubanza yavuze ko icyaha cyakozwe “giteye ubwoba kandi gihungabanya,” yongeraho ko icyifuzo ari uko uyu mwana yazabona ubufasha bwo guhinduka mu gihe cy’igifungo cye.
Mu itangazo ryasohowe n’inzu itegura imihango yo gushyingura Vankirk Grisell Funeral Home, nyakwigendera Sheila Denise Tenpenny yasobanuwe nk’umuntu wari “wuzuye urukundo, ufite umutima mwiza, ukunda gusetsa, kandi wasize umurage w’amahoro, urukundo n’amasomo y’ingirakamaro bizahora bibera isomo abamumenye bose.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *