Umwana w’imyaka 3 yishwe n’imashini imesa yihishemo ubwo yakinaga umukino wo kwihisha mushiki we
Yanditswe: Thursday 28, Jun 2018
Umwana wo muri Poland w’imyaka 3 witwa Marcel wakinaga umukino wo kwihisha (hide and seek) na mushiki we,yamwihishe mu mashini imesa imyenda bimuviramo urupfu.
Ubwo uyu mwana yashakaga ahantu ho kwihisha mushiki we w’imyaka 5 kugira ngo amutsinde,yahisemo kwihisha mu mashini ifura,ayigezemo arayifunga abura umwuka arapfa.
Marcel yajyanwe kwa muganga basanga yapfuye
Mushiki we yamushatse araheba amusaba kuva mu bwihisho yemera ko yamutsinze ntiyaza niko guhamagara ababyeyi baramushaka nabo baraheba,biba ngombwa ko bitabaza polisi.
Polisi ikihagera yashatse mu nzu hose iza gusanga uyu mwana yinjiye muri iyi mashini ndetse amerewe nabi cyane,bagerageza kumukorera ubufasha bwibanze biranga bamujyana kwa muganga bagerayo yapfuye.
Ubwo abaganga basuzumaga umurambo w’uyu mwana ngo barebe icyamwishe,basanze yaburiye umwuka wo guhumeka (Oxygen) muri iyi mashini ifura.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *