skol

Umwana yashatse kurasa se na mukase abahoye kwirukana nyina

Yanditswe: Monday 04, Jun 2018

Christine Muthoni na Harrison Maina batuye muri Kenya, bahuye n’uruva gusenya kubera ko umwana wabo Ephantus Muilwa yashatse kubarasa abahoye y’uko birukanye nyina,Imana ikinga ukuboko kuko imbunda yamutengushye .

Uyu muryango utuye ahitwa kiharu muri Kenya,ubwo warimo uhinga watunguwe no kubona umwana wabo w’umuhungu afite imbunda niko guhita aza abegera asakuza cyane abasaba kuvuga ijambo rya nyuma mbere y’uko abica gusa ku bw’amahirwe imbunda yari yitwaje yanga gukora.

Muthoni usanzwe ari mukase w’uyu mwana w’umuhungu yabwiye abanyamakuru ko kuri iki cyumweru, barimo guhinga barangiza bakabona uyu Ephantus Muilwa aturutse mu gihuru afite imbunda ndende yarangiza akaza asanga se asakuza ngo bavuge isengesho rya nyuma mbere y’uko abica.

Yagize ati “Twarimo duhinga tubona Muilwa aturutse mu gihuru aza adusanga atubwira kuvuga ijambo rya nyuma mbere y’uko arasa.Ubu si ubwa mbere ashatse kunyica,kuko akeka ko nagize uruhare mu gutuma se yirukana nyina,bityo ahora antera ubwoba ndetse avuga ko azanyica.

Muthoni yavuze ko Muilwa yashatse kubarasa imbunda ibanza kumutenguha,we n’umugabo we bagatangira guhunga, ku bw’amahirwe imbunda yakoze bagiye,abarasa biruka ntiyagira uwo arasa ,niko guhita ashyira iyi mbunda mu mufuka yurira moto arigendera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa