skol
fortebet

Umwarimu wigisha gutwara indege yayisimbutse, asigamo umunyeshuri

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 09, Jul 2026

Umwarimu wigisha gutwara indege yayisimbutse, asigamo umunyeshuri

Sponsored Ad

skol

Umwarimu wigishaga gutwara indege yapfuye nyuma yo gusimbuka indege mu gihe yari arimo kwigisha umunyeshuri, amusigamo wenyine.

Ibi byabereye mu gace ka Toledo, mu Ntara ya Córdoba muri Argentine, ubwo umwarimu w’indege witwa Leandro Andrés Bertazzo, ufite imyaka 42, yari ari mu ndege nto yo mu bwoko bwa Cessna 150 hamwe n’umunyeshuri we w’imyaka 22 witwa Rosario.

Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu, Bertazzo yakuyemo umukandara yari yambaye, akuramo utwuma tw’itumanaho yari yambaye ku mutwe, afungura umuryango w’indege maze arasimbuka.

Mbere yo gusimbuka, bivugwa ko yabwiye umunyeshuri we ati “Uzi icyo ugomba gukora, komeza.”

Nyuma y’aho, Rosario yasigaye wenyine mu ndege ariko abasha kuyigenzura no kuyimanura neza ku kibuga cy’indege nta muntu uhakomerekeye kandi nta byangiritse bikomeye byagaragaye ku ndege.

Umuyobozi w’ishuri ryigisha gutwara indege rya Flying Parrot Córdoba, Eduardo Álvarez, yavuze ko nta kimenyetso cyigeze kigaragaza ko Bertazzo yari afite gahunda yo gusimbuka mu ndege. Yavuze ko urupfu rwe rwatunguranye cyane, ndetse ko abo bakoranaga bamwibuka nk’umuntu w’umugwaneza kandi ukunzwe n’abantu.

Bertazzo yari umwarimu w’indege ufite ubunararibonye, akaba yarigeze no kwigisha gutwara indege mu gihugu cya Chile. Abashinzwe iperereza muri Argentine batangiye gukurikirana icyatumye afata uwo mwanzuro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa