skol
fortebet

Umwarimukazi arashinjwa guharabika umugore wa Perezida Museveni

Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2017

Sponsored Ad

Umwarimukazi muri kaminuza wo muri Uganda, akurikiranyweho kwibasira umuryango w’umukuru w’Igihugu abinyujije mu magambo yanditse ku rukuta rwa Facebook agaragaza ukuntu bamwe mu bagore bavuga rikumvikana birengangiza abandi badashobora no kubona n’impapuro z’isuku.
Dr. Stella Nyanzi usanzwe ari umwarimukazi muri Kaminuza ya Makerere, yahamagajwe na Polisi ngo asobanure iby’amagambo yanditse. Uyu mugore yabajijwe ibibazo bitandukanye kubyo yanditse anahabwa umwanya wo kwisobanura.
Uyu (...)

Uyu mwarimukazi yagejejwe imbere ya Polisi ashinjwa ku nengera mu ruhame umufasha wa perezida Museveni, Janet Museveni. Yavugaga ko atajya afasha abakobwa batishoboye kubona impapuro z’isuku, zizwi nka Cotex, mu gihe bari mu mihango.

Dr. Stella Nyanzi nyuma y’amasaha agera ku munani ahatwa ibabazo na Polisi ari nako bamwe mu bashyigikiye bari bamuherekeje kuri sitasiyo ya Polisi, yasotse abwira itangazamakuru ko yahawe umwanya munini wo gusobanura neza ibyo ashinjwa nk’uko Chimpreports yabyanditse.

Yagize ati" Ubwo se baba bashaka kumvikanisha iki iyo bavuga ngo naratukanye? Njye numva leta nabo bayobozi aribo batukisha abagande."

Uyu mugore ukunze kugaruka cyane mu itangazamakuru yavuze ko azakomeza kuvuga icyo atekereza mu gihe cyose akiri muzima.

Stella yigeze gusakwakazwa imbuga nkoranyambaga ubwo yigaragambyaga yambaye ubusa ubwo ya fungirwaga ibiro bye mu ishami ry’ubushakashatsi mu bijyanye n’imibereho rya kaminuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa