skol

Umwe mu bakekwaho kurasa umuyobozi w’ubutasi bw’u Burusiya yafatiwe muri UAE

Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026

featured-image

Abantu babiri bacyekwaho kugira uruhare mu gitero cyo kugerageza kwica umwe mu bayobozi bakuru b’Urwego rw’Ubutasi rw’u Burusiya batawe muri yombi.

Urwego rw’Ubutasi bw’u Burusiya (FSB) rwatangaje ko bafashwe ku wa 8 Gashtantare 2025, bafatirwa muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu (UAE) ku bufatanye bw’inzego z’ibihugu byombi.

Mu bafashwe harimo uwari witwaje imbunda akaba Umunya-Ukraine ufite ubwenegihugu bw’u Burusiya, Lyubomir Korba, wafatiwe i Dubai, akaba akekwaho kugerageza kwica Lieutenant General Vladimir Alekseyev amurashe. Yahise yoherezwa i Moscow.

Alexeyev ni Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’ubutasi mu gisirikare cy’u Burusiya, rizwi ku izina rya ‘Main Intelligence Directorate’.

Ku wa 6 Gashyantare 2026 ni bwo Lieutenant General, Vladimir Alekseyev, yarashwe inshuro eshatu mu mugongo, arasiwe hafi y’iwe, ahita ajyanwa igitaraganya ku bitaro.

FSB ivuga ko uyu Korba yavukiye mu Burengerazuba Ukraine, ariko akaba anafite ubwenegihugu bw’u Burusiya, yageze i Moscow mu mpera za Ukuboza 2025 abitegetswe n’ubutegetsi bwa Ukraine kugira ngo azategure ibikorwa by’iterabwoba bigamije guhungabanya umutekano w’u Burusiya.

Uru rwego kandi rukomeza ruvuga ko hari abandi babiri bacyekwaho ubufatanyacyaha barimo Viktor Vasin, Umurusiya w’imyaka 66 wafatiwe i Moscow na Zinaid Serebritskay w’imyaka 54 wo muri Ukraine.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko Perezida Vladimir Putin yaganiriye na Perezida wa UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed al Nahyan kugira ngo uyu mugabo yoherezwe mu Burusiya.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yavuze ko iki gikorwa ari iterabwoba kandi cyerekana ibikorwa by’ubushotoranyi bwa Ukraine, no kuba iri gusubiza inyuma cyane amasezerano y’amahoro.

Ni mugihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrey Sibiga, yavuze ko ntaho bahuriye n’iki gitero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa