
Komisiyo ishinzwe ingengo y’imari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko umwenda w’iki gihugu wageze kuri miliyari ibihumbi 35$, igaragaza ko hatagize igikorwa amazi ashobora kurenga inkombe.
Amakuru mashya ku mwenda wa Amerika yatangajwe ku wa Mbere tariki 29 Nyakanga mu 2024, n’Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ingengo y’imari mu Nteko, Jodey Arrington.
Arrington yavuze ko igihugu cye “gikwiriye kurushaho kwigengesera mu buryo gikoresha amafaranga, mu gukemura ikibazo cy’imyenda ikomeje kuba myinshi.”
Ati “Uyu munsi, tubabajwe n’ikindi kibazo cy’imari gikomeye kijyanye n’igabanuka mu by’imari ry’igihugu gikomeye mu mateka.”
Imibare igaragaza ko ubwo Donald Trump yavaga ku buyobozi yasize umwenda wa Amerika wiyongereyeho miliyari 8000$, ugera kuri miliyari ibihumbi 27,7$. Kimwe cya kabiri cy’aya yagujijwe mu bihe by’icyorezo cya COVID-19.
Iyi myenda yakomeje kuzamuka no mu gihe cy’ubuyobozi bwa Joe Biden, kugeza aho igeze kuri miliyari ibihumbi 35$. Agera kuri miliyari 2000$ muri aya yagujijwe gusa mu 2024. Buri segonda Amerika bibarwa ko iguza 74,401$.
Komisiyo ishinzwe ingengo y’imari mu Nteko yagaragaje ko ugendeye kuri uyu mwenda, ubona ko buri muturage wa Amerika afite umwenda wa 104,497$, buri rugo rwo muri Amerika rukagira umwenda wa 266,275$. Nibura buri mwana wo muri Amerika we afite umutwaro w’ideni rya 483,889$.
Kugeza ubu umwenda wa Amerika warenze Umusaruro Mbumbe wayo kuko wo ubarirwa muri miliyari ibihumbi 27$.
Uyu mwenda Amerika ifite ukomoka mu mafaranga yagiye iguza amabanki mpuzamahanga, Guverinoma z’ibihugu nk’u Bufaransa ndetse n’u Bushinwa. Hari n’ayo yagiye iguza abashoramari b’imbere mu gihugu banyuze mu mpapuro mpeshamwenda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *