UN Ifite Impungenge Ko Amerika Izayambura Umwenda Iyifitiye
Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026
Umuryango w’Abibumbye watangaje kuri uyu wa Mbere ko utegereje kureba niba Amerika izemera kuwishyura ibirarane iwufitiye wa Miliyari $4. Haribazwa niba izayatanga yose ndetse n’igihe izabikorera.
Nk’uko bitangazwa n’abayobozi ba UN , hafi 95% by’umwenda w’ingengo y’imari isanzwe igenerwa, itangwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyumweru gishize, Umunyamabanga Mukuru wa UN António Guterres yatanze umuburo ko uyu muryango ushobora kugwa mu bibazo bikomeye by’imari mu gihe cya vubaa niba hatavuguruwe uko amafaranga ikoresha mu ngengo yayo y’imari atangwa na buri gihugu kinyamuryango.
Ikindi kiwuhangayikishije ni uko n’ibindi bihugu bigize uyu muryango byose bidatanga amafaranga byiyemeje.
Ubusanzwe UN igizwe n’ibihugu 193.
Nk’uko umuyobozi umwe muri UN yabitangaje, Amerika iyifitiye miliyari 2.196 z’amadolari ku ngengo y’imari isanzwe iyifasha gukora, harimo miliyoni 767 z’amadolari z’umwaka ushize itaratanga.
Nanone Amerika ifitiye Loni miliyari 1.8 z’amadolari ku ngengo y’imari igenewe ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, kandi uwo mwenda ushobora gukomeza kwiyongera.
Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizihagarariye muri UN byemeje ko Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Mike Waltz, yavuze ko ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump buteganya gutanga igice kinini cy’ayo madeni mu byumweru biri imbere, nubwo umubare nyakuri w’amafaranga azishyurwa utaramenyekana neza.
Ibi byatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru Reuters.
Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa UN witwa, Stephane Dujarric, yatangaje ko António Guterres amaze igihe aganira na Waltz kuri iki kibazo, kandi ko n’umuyobozi ushinzwe imari muri uriya muryango (controller) amaze kugirana ibiganiro n’abayobozi ba Amerika inshuro nyinshi.
Ati: “Turacyategereje kumenya neza igihe ayo mafaranga azatangirwa n’ingano yayo.”
Mu ibaruwa Guterres yoherereje ibihugu bigize UN mu cyumweru gishize, yavuze ko amafaranga agenewe ingengo y’imari isanzwe yayo ashobora gushira bitarenze Nyakanga, 2026 bikaba byagira ingaruka zikomeye ku mikorere yayo.
Perezida Donald Trump yakunze kuvuga ko UN ituzuza neza inshingano zayo uko bikwiye.
Ubutegetsi bwe nta faranga na rimwe bwigeze buha UN mu mwaka wose wa 2025 ndetse bwavuye mu mashami amwe yayo arimo Ishami ryayo ryita k’ubuzima ku Isi (OMS/WHO) n’ishami rishinzwe umuco n’uburezi UNESCO, bugabanya n’inkunga mu yandi mashami menshi.
Abayobozi b’uyu muryango bavuga ko 95% by’umwenda w’ingengo y’imari basanzwe bakoresha iba yatanzwe na Amerika.
Igihugu gikurikiraho mu bihugu bitishyura umusanzu wabyo ni Venezuela, ifitiye UN miliyoni 38 z’amadolari, nk’uko Guterres yabivuze.
Iki gihugu cyo muri Amerika y’Epfo, cyari gisanzwe gifite ibibazo by’ubukungu mbere y’igikorwa cya gisirikare cya Amerika cyo muri Mutarama cyakuye ku butegetsi Perezida Nicolás Maduro, ndetse Venezuela yambuwe uburenganzira bwo gutora mu Nteko Rusange ya UN kubera kumara imyaka ibiri kitarishyura umusanzu wacyo.
Hagati aho, ibihugu hafi 60 byari byaramaze kwishyura umusanzu wabyo w’umwaka bitarenze tariki ya 8 Gashyantare.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *