Mu mahanga
Ursula von der Leyen yatorewe kongera kuyobora Komisiyo ya EU
Yanditswe: Thursday 18, Jul 2024

Ursula von der Leyen yatorewe manda ya kabiri y’imyaka itanu yo kuyobora Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Von der Leyen yatangaje ko muri manda nshya agiye gushyira imbaraga mu gushora imari mu kubaka ibikorwaremezo, inganda n’umutekano.
Yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya EU, atorwa n’abantu 401 kuri 284 batamutoye.
Yavuze ko imyaka itanu atorewe kuyobora ariyo izagaragaza isura nyayo y’u Burayi mu myaka 50 iri imbere.
Von der Leyen, Umudage w’imyaka 65 byari byitezwe ko atorwa nyuma yo gushyigikirwa na benshi mu bayobozi bakomeye ku Mugabane w’u Burayi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *